Ni ku nshuro ya gatandatu Leta y’u Rwanda yohereza abanyeshuri kwiga muri Hongrie kuva ubu bufatanye butangiye mu 2021.
Abanyeshuri bakiriwe kuri uyu wa Gatandatu, ahakorera Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, ni babiri bari kwiga Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, barindwi bagiye kwiga mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza n’abandi batanu bari gushaka Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Mu butumwa yagejeje kuri aba banyeshuri, Ambasaderi Nyagahura yibukije abanyeshuri bashya ndetse n’abasanzwe ko buri munsi bakwiriye kwibaza bati “Ni iki igihugu cyacu kidutegerejeho? Ni iki dusabwa nk’Abanyarwanda baje gushaka ubumenyi mu mahanga?”

Avuga ko ibisubizo by’iki kibazo biri mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubakira iterambere ku bumenyi n’ikoranabuhanga kuko imishinga yose igihugu kiri gukora isaba abahanga kandi b’Abanyarwanda.

Imwe muri iyo mishanga yagarutseho harimo nk’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cy’i Bugesera ndetse n’umushinga ujyanye n’ingufu za nucleaire.

Yagize ati “Nko muri uyu mwaka hari abaje kwiga ibijyanye no gutwara indege, ibijyanye n’ingufu za nucleaire n’ibindi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu. Ibi byose bikeneye abakozi b’abahanga kandi b’Abanyarwanda. Ubwo rero ni umukoro mugomba kwiyibutsa buri munsi, mukiyibutsa ko ari amahirwe mufite yo kuba mwaraje aha, mukamenya ko ejobundi nimurangiza, u Rwanda rurabategereje.”

Mu kiganiro na IGIHE, bamwe muri aba banyeshuri bashya bagaragaje ko biteguye gukoresha ubumenyi bazahaha mu kurushaho guteza imbere urwababyaye.

Umwali Ange Pamela uri kwiga ibijyanye no gutwara indege kuri Kaminuza ya Nyíregyháza avuga ko yizeye gutahana ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu kurushaho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda.

Ati “Intumbero yanjye ni ukuzasubirana mu Rwanda ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye buhagije mu kurushaho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere.”

Akomeza avuga ko yizeye kuzaba mu Banyarwanda bashoboye gukoresha amahirwe igihugu gitanga mu guhanga ibishya kandi bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Umwali wari umaze imyaka itatu akora mu ndege za RwandAir yongeraho ko ikindi agamije ari ukwereka abakobwa bakiri bato ko inzozi zo kuba umupilote zishoboka.

Ati “Ibi nzabigeraho nshyira umuhate mu byo niga kugira ngo nzatahane ubushobozi bwose bukenewe kuko nifuza ko umubare w’abakobwa bakora mu bwikorezi bwo mu kirere nawo wiyongera, cyane cyane abapilote.”

Intego yo guteza imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda ntabwo ifitwe na we gusa kuko ayisangiye na Rukundo Gilbert watangiye urugendo rwo gushaka impamyabumenyi y’Ikirenga kuri Kaminuza ya John von Neumann.

Rukundo umaze imyaka myinshi akora muri RwandaAir ahamya ko ubushakashatsi ari gukora yizeye ko buzagira uruhare mu kurushaho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda.

Ati “Ndashaka kuzafata ibyo niga hano nkabihinduramo ibisubizo bifatika bizagira uruhare mu kongerera imbaraga RwandAir, guteza imbere imikorere ndetse no gufasha u Rwanda kuba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere.”

Rukundo yongeraho ko kandi ateganya kuzaba “ikiraro” gihuza amashuri makuru ndetse n’uruganda rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) gitangaza ko buri mwaka Leta y’u Rwanda ikoresha arenga miliyari 19 Frw mu kohereza Abanyarwanda guhaha ubumenyi hirya no hino ku isi.

Ubumenyi bwibandwaho ni ubujyanye n’aho igihugu kibona ko hakenewe imbaraga nko mu ikoranabuhanga na inovasiyo, tekiniki mu bice binyuranye nk’ubwubatsi bw’ibikorwaremezo n’inyubako nini, ubuzima, ingufu za nicleaire, gutwara indege no kwita ku bibuga by’indege, ubuhinzi n’ubworozi buteye imbere, ubwenge buhangano n’ibindi.
Ibi byose bikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’u Rwanda y’Icyerekezo 2050 igamije kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.