Abahinga mu gishanga cya Nyiramageni bibumbiye mu makoperative atanu yo mu mirenge ya Mamba muri Gisagara na Ntyazo muri Nyanza, aho bavuga ko gutunganyirizwa iki gishanga byahinduye imibereho yabo. 

Nizeyimana Jacqueline yagize ati "Igishanga twatunganyirijwe na SAPMP cyatumye umusaruro wiyongera kuko mbere cyari mu kajagari ariko ubu twarasubijwe mu iterambere ryacu.”

Mukeshimana Jean Claude yavuze ko nyuma yo gutunganyirizwa iki gishanga, umusaruro wabo wariyongereye.

Ati "Umusaruro wariyongereye kuko tuwukesha SAPMP kandi byaradufashije no mu iterambere ryacu.”

Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme, ashima uruhare rwa Koreya y'Epfo mu iterambere ry'umuturage by'umwihariko binyuze mu bikorwa by'ubuhinzi.

Yagize ati "Turashima ubufatanye bwa Koreya n'u Rwanda kuko badufashije tugatunganya igishanga kitari kimeze neza, hakanatunganwa inkengero zigikikije turanishimira ko byatanze umusaruro.”

Koreya y'Epfo yateye inkunga gahunda yo kongera umusaruro w'ubuhinzi no kuwushakira amasoko binyuze mu mushinga SAPMP w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Ambasaderi wa Koreya y'Epfo mu Rwanda Huh avuga ko gutera inkunga ibikorwa by'ubuhinzi mu Rwanda bigikomeje aho bizakomereza mu Karere ka Kamonyi na Ngoma.

Yagize ati "Repubulika ya Koreya, binyuze muri KOICA irishimira gushyigikira impinduka mu buhinzi bw'u Rwanda. Ubufatanye bwacu bugaragaza ubushake bwacu bwo kuzamura umusaruro, gukomeza umutekano w'ibiribwa no guteza imbere imibereho yo mu cyaro.”

Yavuze ko binyuze mu mushinga wo kongera umusaruro w'ubuhinzi binyuze muri SAPMP, batera inkunga ubuhinzi bukorerwa kuri hegitari 600 z'igishanga, hegitari 100 z'amaterasi y'indinganire na hegitari 300 bashyiraho imirwanyasuri, gutera ibiti bya avoka bivangwa n’imyaka kuri hegitari 100.

Hubatswe inyubako zo gufata neza umusaruro aho bafite bufite ububiko i Mamba bubika toni 400, bakagira ubwanikiro bubiri i Mamba ndetse na Gikonko.

Ambasaderi Huh kandi yavuze usibye amaterasi, bari gukora ibikorwa byo kugabanya ibihombo nyuma yo gusarura no korohereza abahinzi kugera ku masoko no kuzamura amafaranga yinjira mu ngo z'abaturage.

Yagize ati "Intego yacu si ukubaka ibikorwaremezo by'ubuhinzi gusa, ahubwo ni ukongerera ubushobozi abahinzi no gukomeza imiryango yo mu cyaro ndetse no kugira amahirwe arambye mu bukungu.”

Yagaragaje ko ubuhinzi bwabaye inkingi ya mwamba mu iterambere ryihuse ry'ubukungu bwa Koreya y’Epfo kandi ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bugira uruhare rutaziguye mu kwihaza mu biribwa, guhanga imirimo, kugabanya ubukene n'iterambere ry'ubukungu budaheza. 

Ati "Binyuze muri KOICA, Repubulika ya Koreya yafatanyije na Guverinoma y'u Rwanda mu buhinzi, uburezi n'ikorabuhanga, biyobowe n'ubushake bisangiye bwo kugera ku iterambere rirambye.”

Yakomeje ati "Ubufatanye bwacu kandi bushingiye ku isano ikomeye iri hagati ya gahunda ya Koreya yitwa Saemaul Undong, cyangwa umudugudu n'umuganda w'u Rwanda, byombi bigaragaza ko impinduka zirambye zigerwaho binyuze mu kwishakamo ibisubizo, gukora cyane, inshingano rusange no kugira uruhare rw'abaturage.”

Ambasaderi Huh avuga ko impinduka zo mu cyaro muri Koreya y’Epfo zagaragaje akamaro ko kongerera abaturage ubushobozi ngo bayobore iterambere ryabo kandi ubushake nk'ubwo babubona no mu Rwanda.

Ati "Ubufatanye bwacu rero ntibureba gusa guhererekanya amafaranga cyangwa ubumenyi, ahubwo ni ugusangira ubumenyi, gukomeza ubushobozi bwaho no kubaka ubufatanye burambye ku nyungu z’impande zombi.”

Ambasaderi wa Koreya kandi yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukomeza gukorana bya hafi na Guverinoma y'u Rwanda mu gukomeza ubufatanye bw'igihe kirekire mu buhinzi n'ibindi kandi bakomeje gushora imari atari mu bikorwaremezo gusa, ahubwo no mu buhinzi bwa bukorwa na koperative.

Ati "Hari umushinga uteganyijwe mu turere twa Kamonyi na Ngoma, ukeneye kwemezwa, uzubakira ubushobozi imiryango yo mu cyaro, cyane abagore n'urubyiruko, binyuze mu iterambere riyobowe n'abaturage, ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, n'ibikorwa byongera amafaranga yinjira mu ngo.”

Ambasaderi Huh yemeza ko iterambere rirambye rigerwaho iyo abaturage babigizemo uruhare.

Yavuze ko icyerekezo cya Koreya y’Epfo ari ukubakira ku byagezweho n'imishinga yabo isanzwe, aho bagurira amahirwe abahinzi benshi, no gushyigikira u Rwanda mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi rutanga umusaruro, ruhangana n'imihindagurikire y’bihe, kandi ruhaza isoko.

SAPMP kandi yongereye abahinzi ubumenyi mu by'ubuhinzi aho banagiye muri Koreya y’Epfo, abahize abandi barahembwa, abandi baba intangarugero mu bikorwa umushinga wa SAPMP ubateramo inkunga.

Ambasaderi Huh yishimiye ibikorwa by'umushinga 'SAPMP'
'SAPMP' yubatse ubwanikiro bugenewe abaturage
Igishanga cyatunganyijwe na SAPMP
Meya w'Akarere ka Gisagara yishimiye ibikorwa by'umushinga 'SAPMP' byakozwe mu karere ayoboye