Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Ukwakira 2026, kigamije gushimira uturere twagaragaje umusaruro mwiza, gushishikariza utundi kongera imbaraga no gusangira ubunararibonye bwafasha abaturage kurushaho kwitabira izi gahunda.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RSSB ushinzwe Ishoramari, Michelle Umurungi, yavuze ko ibi bihembo bishimangira uruhare rw’ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu kwitabira Mituweli na EjoHeza. Yasabye uturere twitwaye neza gusangiza utundi ubunararibonye.

Ati “Turashimira uturere twitwaye neza Kandi twarafatanyije, n'utundi turere dukomereza aho buri muturage uko yizigamira na we biramufasha kuko nawe bimuha inyungu”.

Bamwe mu bayobozi b’uturere twahembwe bagaragaje ko bishimiye ibihembo bahawe, bashimira abaturage uruhare bagize mu kugera kuri uwo musaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko kwitabira izi gahunda babigize inshingano bahuriyeho n’abaturage.

Ati “Turishimira igihembo duhawe kandi Koko ni byo twabigezeho dufatanyije n'abaturage tuyobora aho mituweli na EjoHeza twabigize ibyacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Slyvère, na we yavuze ko bibanze ku gusobanurira abaturage akamaro ko kugira ubwishingizi bwo kwivuza no kwizigamira kugira ngo bazagire amasaziro meza.

Ati “Turishimira igihembo twahawe kuko twabifatanyije n’abaturage aho twumvishije abaturage bacu ko bakwiye kwivuza kandi bakanagira amasaziro meza bizigamira muri gahunda ya EjoHeza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye RSSB ku gikorwa cyo guhemba uturere twitwaye neza, anashimira abaturage bakomeje kwitabira Mituweli na EjoHeza.

Ati “Turashimira RSSB yagize uruhare mu gushimira uturere twahize utundi kandi byose tubikesha abaturage beza tuyoboye bakomeze bamenye akamaro ka mituweli ndetse no kwizigamira muri gahunda ya EjoHeza”.

Guhemba uturere twitwaye neza mu Ntara y’Amajyepfo biri muri gahunda RSSB ikomeje hirya no hino mu ntara z’u Rwanda, igamije gushimira uturere twahize utundi mu kwitabira izi gahunda.