Ibi byatangajwe ku wa 11 Ugushyingo 2026, mu nama yahuje ubuyobozi bwa BK Insurance n’abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi baturutse mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo, turimo Kamonyi, Ruhango na Muhanga.
Iyi nama yibanze ku gusuzuma uko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byagenze muri uyu mwaka, imbogamizi abahinzi n’aborozi bahuye na zo, ibyagezweho ndetse n’ingamba zikenewe mu kurushaho kunoza serivisi z’ubwishingizi.
Umuyobozi wa BK Insurance, Bahizi Alex, yavuze ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2026, iki kigo cyishyuye indishyi abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bangirijwe n’ibiza.
Ati “Muri icyo gihe twashumbushije abahinzi bahuye n’ibihombo bitandukanye miliyoni 157 Frw mu gihe andi yagiye mu bworozi.”
Bahizi yasobanuye ko guhura n’abakiliya babo bibafasha gusuzumira hamwe ibibazo bahura na byo, kumenya ibitera ibihombo no gufata ingamba zo kubikumira cyangwa kubigabanya mu bihembwe by’ihinga bikurikiraho.
Ati “Iyo duhuye nabo dufatanya kurebera hamwe ingamba zo gukuraho ikibitera, kugabanya n’ibihombo bishobora guterwa n’ibyo biza, tubereka n’igihombo twishyuye tukanerekana nabyo twakishyuye bigatuma dufata ingamba zo gukosora kugira ngo twitegure igihembwe gikurikira.”
Nyirahabimana Perragie, wo muri Koperative KOPASONYA ikorera mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, yavuze ko mu gihembwe cy’ihinga B bahuye n’izuba rikabije ryangije imyaka bari bahinze.
Yasobanuye ko bari barahinze ibigori na soya kuri hegitari 54, ariko soya yari ihinze kuri hegitari 25 ikangirika kubera ko bayiteye bakererewe, bigahurirana n’izuba ryinshi ryaranze icyo gihembwe.
Nyirahabimana yashimye BK Insurance yabagobotse ikabishyura indishyi z’ibihombo bagize, nyuma y’uko umusaruro wa soya bari biteze ugabanutse cyane.
Ati “Twahuye n’ibihombo bikomeye kuko twari twiteze umusaruro ungana na toni 12 za soya gusa tubona izitageze kuri 4 ariko kubera twashinganishije ibihingwa byacu muri BK Insurance baradushumbushije.”
Rwagasana Alice, ushinzwe ubucuruzi muri BK Insurance, yashimiye abahinzi n’aborozi icyizere bakomeje kugirira iki kigo, abizeza ko kizakomeza kubaha serivisi zinoze kandi zihuye n’ibyo bakeneye.
BK Insurance igaragaza ko mu myaka itanu ishize, imaze kwishyura indishyi zingana na miliyari 4,5 Frw abafashe ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.
Muri ayo mafaranga, arenga miliyari 2,4 Frw yishyuwe abahinzi, mu gihe miliyari 2,1 Frw zishyuwe aborozi bahuye n’ibihombo bitandukanye.















Ibitekerezo 0