Ally Soudy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yasobanuraga amateka y’iyi ndirimbo, avuga ko ubwo yayikoraga atari afite umugambi wo kuyishyira hanze, ahubwo yifuzaga kuyiririmbira umukunzi we mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Yagize ati “Umwiza ni indirimbo nakoze ntanifuza ko ijya hanze, ahubwo yari impano nifuzaga kuzamuririmbira mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. The Ben twayikoranye yaje kubona amahirwe ajya muri Amerika ntiyabasha kwitabira ibyo birori, bituma nyimuririmbira njyenyine.”

Ally Soudy yavuze ko nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo mu birori by’isabukuru y’umukunzi we, abantu benshi bayikunze, barimo Sandrine Isheja, bamushishikariza kuyishyira hanze.

Yasobanuye ko uko kwakirwa neza n’abari bitabiriye ibyo birori ari byo byatumye afata icyemezo cyo kuyisohora, igatangira gucurangwa kuri radiyo, ari na ko yamenyekanye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Ati “Rwose buriya ntabwo yari indirimbo izigera isohoka, ahubwo abantu bayumvise mu birori by’isabukuru y’umugore wanjye bakayikunda, nibo banteye imbaraga zo kuyisohora.”

Ally Soudy yavuze ko kuba The Ben yari yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize uruhare mu gutuma iyi ndirimbo idakorerwa amashusho, nk’uko byari kuba byitezwe ku ndirimbo bahuriyemo.

Ally Soudy ni umwe mu byamamare nyarwanda bimaze igihe kirekire mu rukundo, aho we n’umugore we Carine Umwiza batangiye gukundana bakiri abanyeshuri mu mashuri yisumbuye, mbere yo gukora ubukwe mu 2011.

Aba bombi bamaze imyaka 15 babana nk’umugabo n’umugore, bakaba bafitanye abana bane ari bo Ally Waris Umwiza, Ally Gia-Basia Kigali, Ally Soudy Jr na Ally Bree Uwizeye, wavutse ku wa 28 Mutarama 2024.

Mu 2012, Ally Soudy yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umuryango we, aho bakomereje ubuzima bwabo.

Ally Soudy yahishuye uko indirimbo ye 'Umwiza' nubwo yaje kumenyekana ubusanzwe yayikoze ari iy'umugore we