Uyu mugore yatangaje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abamukurikira amashusho agaragaza atembera mu nyubako nini, yari itararangiza gushyirwamo ibikoresho, aboneraho kubateguza umushinga mushya agiye gutangiza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Alliah Cool yemeje ko iri soko rizaba riherereye mu nyubako ya Brilliant Tower, mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo yemeje aya makuru, yirinze gutangaza byinshi ku bicuruzwa na serivisi bizajya biboneka muri iri soko, ariko agaragaza ko imyiteguro yo kurifungura igeze kure.
Ati “Ngiye gufungura ‘Shopping mall’ i Kigali, nibaza ko mu Ukuboza 2026 izaba yatangiye gukora. Ibijyanye n’ibyo abantu bazasangamo byo mwihangane nzabibabwire ku munsi wo kuhataha si kera. Mu minsi iri imbere muzabibona, nibaza ko mu Ukuboza 2026 tuzaba twatangiye. Ni ibintu bizaba bigaragara kandi ntekereza ko hari icyo bizafasha yaba njye, Abanyarwanda n'Igihugu cyanjye.”
Alliah Cool ni umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda, by’umwihariko muri sinema. Yamenyekanye binyuze mu gukina filime, gukora mu itangazamakuru ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi.
Uyu mugore, usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Goma, yavuze ko umushinga mushya agiye gutangiza i Kigali utazabangamira ibikorwa bye asanganywe, kuko ari gahunda amaze igihe ategura abyitondeye.
Gufungura iri soko rinini i Kigali bizaba ari indi ntambwe mu rugendo rwa Alliah Cool rwo kwagura ibikorwa bye by’ubucuruzi, akomeza gushora imari mu zindi nzego zitandukanye n’iza sinema n’imyidagaduro yari asanzwe amenyerewemo.






Ibitekerezo 0