Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE, mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo azakorera muri Kigali Serena Hotel ku wa 13 Ukuboza 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ubwo yabazwaga ku buzima bwe bw’urukundo n’icyo atekereza ku kongera kurushinga, Aline Gahongayire yahisemo kutagira byinshi abitangazaho.
Yavuze ko nubwo hari abasore bamutereta, atifuza kwinjira mu bisobanuro birambuye ku bijyanye no kongera gushaka umugabo.
Imyaka 20 mu muziki, kuvugwa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga
Aline Gahongayire yavuze ku rugendo rw’imyaka 20 amaze mu muziki, anagaruka ku buryo indwara ya Diyabete yigeze kumusaba kwita cyane ku buzima bwe, ku buryo atahaga agaciro gakomeye ibitero by’amagambo yibasirwagamo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Yavuze ko mu myaka yose amaze akora umuziki, yanyuze mu bihe bitamworoheye, ariko ko atigeze yemera ko ibibazo ahura na byo bimuca intege ngo areke urugendo rwe.
Yasobanuye ko ibihe yagiye avugwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga yabigize amasomo, by’umwihariko bikamufasha kurushaho kumenya gusenga no kwegera Imana.
Ati “Nashobojwe no gusenga. Uko mwavugaga ni byo byanyigishije gusenga. Sinabibonye nk’ikigeragezo, ahubwo nabibonye nk’inzira inyigisha gusenga. Uko byakubitaga ntabwo nabishyiragaho amaso, ahubwo nayashyiraga ku Mana kuko nari narigishijwe ko ishobora byose kandi nta kirogoya umugambi wayo.”
Ku rundi ruhande, Aline Gahongayire yavuze ko ibihe bikomeye yanyuzemo mu rugendo rwe rw’umuziki byagiye biba isoko y’ibihangano bye, birimo indirimbo nka ‘Warampishe’ n’izindi yagiye ahimba ashingiye ku bihe yabaga arimo.
Kwiyitaho kubera diabètebyatumye atita ku byo yavugwagaho
Aline Gahongayire yavuze ko mu gihe yibasirwaga cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, yari afite n’urundi rugamba rwo guhangana n’ubuzima bwe, cyane cyane indwara ya diabète yamusabaga kwitwararika no kwiyitaho.
Yavuze ko ibitekerezo by’abantu bitigeze bimubuza amahoro cyangwa ngo bitume abura ibitotsi, kuko icyo gihe yari ahangayikishijwe cyane no kubungabunga ubuzima bwe.
Ati “Ntabwo ibyo abantu bavugaga byari kuntera isereri ngo nsinzire nabi. Wibuke ko ntari kujya kurwana n’ibyo abantu bamvugagaho mu gihe narimo kurwana na diabète nari mfite muri kiriya gihe. Nari nihugiyeho, ndi kwiyitaho. Njye nari mfite intambara y’ubuzima bwanjye. Ngomba kuba mfite agasakoshi karimo urushinge ndibwitere mbere yo kujya ku rubyiniro.”
Yashimiye umuryango we n’abamufashaga mu rugo kuba baramuhaye umwanya wo kwita ku buzima bwe, bakubahiriza amabwiriza n’ibyo yasabwaga gukora kugira ngo abashe guhangana n’uburwayi.
Ati “Isi yarankarangaga, nkagera mu rugo Imana ikansigira ka 'confiture'. Umuryango wanjye wose kugeza ku mukozi wo mu rugo banyubahirizaga, byatumye bantetesha kugeza n’ubu ndi umukecuru. Isi iragukaranga, Imana ikagusigira akadirishya.”
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi b’abagore bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto, agenda yiyubaka binyuze mu bihangano byibanda ku rukundo rw’Imana, ukwizera, gushimira no guhumuriza abantu.
Mu myaka amaze akora umuziki, yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake, zirimo ‘Warampishe’, ‘Ndanyuzwe’,’Izindi mbaraga’, ‘Ubu ndashima’, ‘Ntabanga’, ‘Zahabu’ n’izindi zamufashije gukomeza kugira umwanya wihariye mu mitima y’abakunzi ba Gospel.
Uretse kuririmba, Aline azwi no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, aho binyuze muri Ndineza Foundation afasha abana n’abandi bafite ibibazo bitandukanye.







Ibitekerezo 0