Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yavugaga ku myiteguro y’igitaramo cye ‘Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night’, giteganyijwe ku wa 13 Ukuboza 2026 muri Kigali Serena Hotel, aho azizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Aline Gahongayire yavuze ko kimwe mu bimutera imbaraga zo gukomeza gukora umuziki ari uko awubonamo uburyo bwo gufasha abandi, by’umwihariko abana n’abandi batishoboye, binyuze mu bikorwa bya Ndineza Foundation.

Yasobanuye ko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyavutse nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye byo gupfusha umwana we Ineza, ariko agahitamo guhindura agahinda yagize imbaraga zo gufasha abandi.

Ati “Impamvu nkiririmba ni uko Imana yabimpamagariye, ariko ku Isi hari akantu kambayeho, ari na ko kampaye imbaraga zo kubabarira no gukunda. Ni igihe napfushaga umwana wanjye Ineza. Icyo gihe ni bwo nahagurutse mvuga nti ‘Nzaba Ineza’, ni na bwo nafunguye Ndineza Foundation. Byaje kuba igice cy’ubuzima bwanjye, ndavuga nti ibyo nzajya nkura mu muziki bizajya bifasha abo bana.”

Uyu muhanzi yavuze ko kugeza ubu Ndineza Foundation ifasha abana 208 mu mibereho ya buri munsi no mu bijyanye n’uburezi.

Muri abo bana harimo abamaze kurangiza amashuri, abagiye gukomeza amasomo y’imyuga ndetse n’abamaze kwiyubakira ubuzima. Uyu muryango ufasha kandi bamwe mu bageze mu zabukuru.

Ati “Uyu munsi mfite abana 208 mfasha. Hari abamaze kurangiza amasomo, abagiye gukomeza amashuri y’imyuga ndetse n’abamaze gukora ubukwe. Hari n’abakecuru tubana umunsi ku wundi nkomeza gufasha, mbifashijwemo n’abafatanyabikorwa.”

Aline Gahongayire yanagarutse ku mbogamizi yahuye na zo ubwo yatangiraga ibikorwa byo gukusanya inkunga zo gufasha abatishoboye, aho yavuze ko hari abamunenze, ndetse bamwe bakamushinja ubujura.

Yasobanuye ko ibyo bitamuciye intege, ahubwo yakomeje ibikorwa bye, aza kubona abafatanyabikorwa bamufashije kubiteza imbere.

Mu bo yashimiye harimo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwamusuye rukanamufasha kubona ibyangombwa bimwemerera gukora ibikorwa bye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Nyuma yo kubona ibyo byangombwa, Aline Gahongayire yavuze ko intambwe ikurikiye ari ugushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka ishuri n’ibitaro bizakorera mu muryango Ndineza Foundation.

Ati “Ntuzacibwe intege n’ibyo abantu bavuga kuko baba batinya ibyo ugiye gukora. Nyuma y’induru zose ni bwo RGB yansuye, ihita impa icyangombwa cyo gukora. Mu gihe cya vuba turaza gufungura ishuri n’ibitaro bya Ndineza Organisation.”

Uyu muhanzi agaragaza ko kubaka ishuri n’ibitaro biri mu ntego z’ingenzi afite mu rugendo rwo guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza, aho yifuza ko umuryango yashinze wakomeza kwagura ibikorwa byawo, ukagera ku bantu benshi kurushaho.

Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo ‘Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night’
Aline Gahongayire ari mu myiteguro yo kubaka ishuri n'ibitaro binyuze muri 'Ndineza Foundation'