Muri uru ruzinduko, Ngendahayo yaganiriye n’abamufasha gutegura iki gitaramo ku miterere y’aho kizabera n’uburyo bwo kwakira abazacyitabira.
Nk’uko yabigenje ubwo yahateguriraga igitaramo cye cya mbere, yongeye gusengera muri BK Arena, asaba Imana kuzamufasha kugira ngo igitaramo kizagende neza kandi abazacyitabira bazahabonere umugisha.
Mu kiganiro na IGIHE, Eric Mashukano uri gufasha Ngendahayo gutegura iki gitaramo, yavuze ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko BK Arena izaba iteguye ku munsi w’igitaramo no gusuzuma ibikenewe byose mu myiteguro.
Ati “Richard akunda gusura ahantu azakorera mbere kugira ngo amenye buri kimwe mu myiteguro. Ni umuhanzi mukuru, ariko kandi ukunda kumenya buri kimwe mu biri kumutegurirwa, kuko buri kantu aba agakeneyeho ubusobanuro.”
‘Niwe Live Concert’ igiye kuba ku nshuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye umwaka ushize, yahuje Ngendahayo n’abakunzi b’umuziki we nyuma y’imyaka 17 yari amaze atagera mu Rwanda. Icyo gihe, bafatanyije kuramya no guhimbaza Imana.
Igitaramo cy’uyu mwaka na cyo cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagahabwa umwanya wo gusenga no kumva Ijambo ry’Imana.
Pastor Julienne Kabanda ni we uzigisha Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 28 Ugushyingo 2026.











Ibitekerezo 0