Ihuriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”
Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda, gufungwa imyaka 24 ndetse yamburwa impeta zose yari afite za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, amacakubiri no gutoroka igisirikare.
Ikinyamakuru Times kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena cyanditse ko CoRMSA nyuma yo kwangirwa kujuririra urukiko rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru ku mwanzuro wo guha Kayumba Nyamwasa ubuhungiro muri Afurikay’Epfo, bahisemo kwitabaza urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.
Iryo huriro ryatangaje ko “Nyamwasa yahawe ubuhungiro n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo hirengagijwe ko amabwiriza y’impunzi agena ko abantu bakurikiranyweho ibyaha by’intambara batemererwa ubuhunzi.”
Iri huriro rivuga ko ryanazamuye iki kibazo muri Nyakanga 2010 ntiryahabwa igisubizo gifatika, bituma ryitabaza inkiko.
Umuyobozi wa SALC, Kaajal Ramjathan-Keogh, yavuze ko iki kirego gifite uburemere kubera uburyo budasobanutse Afurika y’Epfo itangamo ubuhunzi.
Ati “Kugeza ubu Afurika y’Epfo iri gufatwa nk’ubuhungiro ntavogerwa ku bantu bakurikiranyweho ibyaha, ibi ntabwo bigomba gukomeza.
Uburyo bw’ubuhunzi bubereyeho gufasha abari gutotezwa aho kuba abakekwaho kubatoteza.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo gishimangira akamaro ko gukorera mu mucyo n’uburyo bwo gufata ibyemezo mu gukurikirana ikibazo cy’abantu basaba ubuhungiro.





Ibitekerezo 0