Uretse gusiga icyasha abikorera bagenzi babo, uburyo abamamyi bakoramo bushobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo n'ubw'abakiliya babo. Bunabangamira iterambere ry'igihugu kuko bakora badatanga imisoro n'imisanzu yo gushyigikira urugaga rw’abikorera, PSF.

Karongi, nubwo ihana imbibi n'igihugu cy'abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntikunze kugaragaramo ikibazo cya magendu yambukiranya imipaka.

Nubwo bimeze bityo, muri aka karere hagaragara ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro, bivuze ko hari abacuruzi bagura ayo mabuye bakanayacuruza mu buryo butemewe n'amategeko.

Si mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro gusa hagaragara iki kibazo, kuko no mu isantere y'ubucuruzi ya Rufungo, ihuriweho n'Uturere twa Rutsiro na Karongi, hakunze kugaragara abacuruzi basangisha abagenzi amata n’inyama ku modoka, ku buryo byari bigoye kwizera ubuziranenge bw'ibyo bicuruzwa.

Rwabaye Ferdinand, uri mu batangije ubucuruzi bw'amata y'ikivuguto muri iyi santere, yabwiye IGIHE ko yaje guhagarika ubwo bucuruzi kuko iyo umugenzi yaguraga amata agasanga afite ikibazo, yabyitiriraga abacuruzi bazwi bo muri iyo santere, kandi yayaguze n'umumamyi.

Ati "Hazaga abantu batandukanye ukabona bari gucuruza, utamenya aho ayo mata yatunganyirijwe."

Siborurema Emmanuel uyobora abacuruzi 72 bacururiza mu Isantere ya Rufungo, avuga ko nyuma yo kubona ko abamamyi babasiga icyasha, bahurije abacuruzi bose b'amata muri koperative.

Ati "Ubu ku Rufungo hari koperative ebyiri, ni zo zonyine zemerewe gucuruza amata muri iyi santere. Akavuyo k'abacuruzi basangishaga abagenzi ibicuruzwa ku modoka twaragaciye. Iyo imodoka zihageze zirahagarara, abagenzi bakavamo bagasanga ibicuruzwa mu mazu y'ubucuruzi."

Mu birori biherutse kubera muri Hotel Château Le Marara byo gushimira abacuruzi babaye indashyikirwa mu gutanga umusanzu w'Urugaga rw'Abikorera (PSF), Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Karongi, Ntwari Janvier, yibukije abacuruzi ko gukora ubucuruzi butemewe n'amategeko bihanirwa, ndetse ko bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati "Nabashishikariza ko hari urugaga rwabafasha gukorera mu nzira nziza. Gukorera mu nzira nziza ni ugufungura kompanyi yawe, ugatanga umusoro ku gihe, urugaga rukakubera umuvugizi mu bikorwa byawe."

Urimubenshi Aimable, ufite iguriro rya Future Super Market mu Mujyi wa Karongi, avuga ko gukora ubucuruzi mu nzira zemewe nta gihombo biteza.

Ati "Abamamyi ntibatanga imisoro, kandi imisoro ni yo yubakishwa imihanda tugendamo, ni yo ivamo amavuriro n'amashuri abana bacu bigamo. Nkora ubucuruzi bw'umwuga kandi bimfasha kwiteza imbere. Ni ukwibeshya gutekereza ko umuntu azatezwa imbere n'ubumamyi."

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimiye abikorera bakora kinyamwuga, avuga ko ari abafatanyabikorwa beza mu iterambere ry'Intara n'iry'igihugu muri rusange.

Ati "Tubashimira ko intego z'ubufatanye bagirana n'Intara bazigeraho, kandi natwe tubizeza gukomeza ubwo bufatanye."

Mu Karere ka Karongi habarurwa abikorera bakora kinyamwuga barenga 2.600, ari na bo batanga imisoro yinjira mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imisoro n'Amahoro (RRA), bakanishyura umusanzu wa PSF.

Abikorera b'i Karongi bari bihaye intego yo gukusanya umusanzu wa PSF ungana na miliyoni 72 Frw mu 2026. Bamaze gukusanya miliyoni zisaga 70 Frw, bituma aka karere kaza ku mwanya wa mbere mu gihugu mu gukusanya umusanzu munini wa PSF.

Ni mu gihe mu 2025, aka karere kari gafite intego yo gukusanya miliyoni 5 Frw gusa.