00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga Amategeko muri kaminuza basabwe guharanira itangwa ry’ubutabera buboneye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 July 2026 saa 03:28
Yasuwe :

Abanyeshuri biga amategeko muri za Kaminuza zindukanye zo mu Rwanda, basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu byo biga, baharanira itangwa ry’ubutabera buboneye no kwimakaza uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Ni ubutumwa bwatangiwe mu marushanwa y’abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza zo mu Rwanda, yasojwe ku wa 24 Nyakanga 2026, akegukanwa na Kaminuza ya Kigali itsinze iya UNILAK byageranye mu cyiciro cya nyuma.

Ayo marushanwa yateguwe n’Ihuriro rya Moot Court Forum ryashinzwe n’abanyeshuri bize Amategeko, hagamijwe gufasha bagenzi babo kurushaho kugira ubumenyi mu byo biga no kubafasha gushyira mu ngiro ibyo biga mu mashuri.

Muri ayo marushanwa, abanyeshuri baba bahawe urubanza runaka, bakagabanywamo ibyiciro birimo abashinjacyaha n’abavoka bunganira uregwa.

Mu gihe cy’iburanisha haba hari abacamanza baburanisha ku buryo bimera nk’urubanza rusanzwe, bigafasha abanyeshuri kurushaho kugira imyitwarire ikwiriye mu rubanza.

Abateguye amarushanwa, bahitamo urubanza rujyanye naho igihe kigeze, ababuranyi bagategura neza dosiye. Kuri iyi nshuro hari hateguwe dosiye irimo ikoreshwa rya AI mu bintu bibi biganisha no kuri Jenoside n’ibyaha by’ibasiye inyokomuntu.

Ubwo yaganirizaga aba banyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa, Umuyobozi wungirije w’Ishuri Rikuru ILPD ryigisha amategeko ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi, Dr. Yves Sezirahiga yagaragaje ko hakenewe abanyamategeko bafite ubumenyi bukwiriye.

Ati “Tugomba kugira abantu bafite ubumenyi mu Mategeko n’imigirire ikinewe mu bijyanye n’ubutabera bugezweho kandi tukanakomeza gushyira imbaraga no mu buryo bwo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko.”

Yagaragaje ko ayo marushanwa afasha mu gutyaza abanyeshuri mbere y’uko barangiza amasomo yabo.

Ati “Ni ukugira ngo bamenye iby’urukiko n’uburyo Amategeko bamaze kwiga akoreshwa. Ni mu rwego rwo kubigisha no gushimangira ireme ry’uburezi mu Mategeko kugira ngo bazarangize bafite ubumenyi mu mategeko kuko baba biteguye no kujya mu kazi.”

Yashimangiye ko iryo rushanwa riha abanyeshuri ishusho y’uburyo biba bimeze mu rukiko, uko bategura dosiye n’imyanzuro yayo n’ibindi bituma bagira ubumenyi bukenewe.

Umunyeshuri wahize abandi mu kuvuga wiga muri Kaminuza ya Ines Ruhengeri, Igabe Teddy Valentine, yavuze ko muri iri rushanwa akuyemo ubumenyi buzamufasha kuba umunyamategeko mwiza.

Ati “Ikintu nungukiyemo ni ukumenya neza ibintu bibera mu rukiko. Uba usanzwe wenda ukora ibiganiro mpaka zisanzwe ariko mu rukiko biratandukanye. Hano haba harimo imyitwarire idasanzwe, gusoma amategeko, gutegura neza dosiye n’ibindi.”

Yasabye abategura ayo marushanwa kuba bayategura nibura nk’inshuro ebyeri mu mwaka kugira ngo abanyeshuri barusheho gutyaza ubwenge.

Abari bagize inteko yaburanishije urubanza, basabye aba banyeshuri gukomeza gukoresha ubumenyi bahawe mu guharanira itangwa ry’ubutabera buboneye no kurangwa n’imyitwarire myiza mu mirimo yabo.

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya UNILAK, Karl D. Sivili, wahize abandi mu basore, yashimangiye ko aya marushanwa abungura ubumenyi kandi akanabafasha kumenya uko bashobora kwitwara mu gihe basoje amasomo.

Ku ruhande rw’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali begukanye igihembo, Ruzindana Uwase Vicky, yagaragaje ko amarushanwa bitabiriye yanabigishije neza imigirire ikwiriye y’abanyamategeko mu gihe bari mu nshingano zabo.

Umuyobozi Mukuru wa Moot Court Forum, Imanirimaso Aaron Nova, yavuze ko we na mugenzi we, Igiramahoro Belard bashinze iri huriro bagamije gufasha abanyeshuri biga amategeko kandi ku ikubitiro Kaminuza eshanu muri esheshatu zigisha amategeko zitabiriye irushanwa ryabo rya mbere.

Yashimye abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare muri iryo rushanwa barimo BRD, HDI, Urwego rw’Ubucamanza, Minisiteri y’ubutabera n’abandi.

Abiga amategeko muri za Kaminuza basabwe guharanira itangwa ry’ubutabera buboneye
Dr. Ntezilyayo Faustin wabaye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo yabo
HDI yateye inkunga Moot Court Forum mu gutegura amarushanwa
BRD yagize uruhare mu marushanwa y'abanyeshuri biga amategeko
Perezida wa Moot Court Forum, Belard Igiramahoro, yagaragaje ko yashinze iri huriro agamije gufasha abanyeshuri bagenzi be
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Unilak, Karl D. Sivili, wahize abandi mu basore
Umuyobozi Mukuru wa Moot Court Forum, Imanirimaso Aaron Nova, yagaragaje aya marushanwa agamije gutyaza abanyeshuri biga amategeko
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali bahize abandi mu marushanwa y'abiga amategeko
Abanyeshuri ba Unilak begukanye umwanya wa Kabiri mu marushanwa y'abiga amategeko
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Unilak, Karl D. Sivili, yashimiwe uko yitwaye mu marushanwa
Igabe Teddy Valentine wiga muri Ines Ruhengeri, ni we wahize abandi mu bakobwa yashimiwe
Abanyeshuri ba Ines Ruhengeri bahize abandi mu kwandika imyanzuro myiza
Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kigali ubwo bashyikirizwaga igikombe begukanye
Abanyeshuri basabwe kugira uruhare mu kwimakaza gahunda yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages