00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturiye Nyiragongo bahumurijwe nyuma y’ivumbi ridasanzwe ryagaragaye mu kirere

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 11:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga, Observatoire Volcanologue de Goma (OVG) cyahumurije abaturage baturiye ikirunga cya Nyiragongo kubera ivumbi ryari ririmo kuva muri iki kirunga, bubabwira ko nta mpungenge riteye.

Iri vumbi rimeze nk’isima ryabonetse mu kirere cyegereye Nyiragongo kuri uyu wa Gatandatu. Kugeza kuri iki Cyumweru ryari rikigaragara mu duce tw’umugi wa Goma n’igice cya Rubavu cyegereye iki kirunga.

Itangazo ryashyizweho umukono na Prof Muhindo Syavulisembo Adalbert uyobora OVG, yavuze ko iryo vumbi ntaho rihuriye no kuba icyo kirunga cyaba kigiye kongera kuruka, ahubwo ko byaturutse ko iriduka ry’igice kimwe kiri ku gasongero k’icyo kirunga.

Uwamungu Richard utuye mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu avuga ko kuva kuri uyu wa Gatandatu aribwo batangiye kubona iryo vumbi, bikabatera ubwoba.

Ati “Kuva ejo niriwe mbibona bimanuka mu kirere biturutse mu kirunga bigana mu murenge wa Gisenyi ariko ntacyo ubuyobozi bwatubwiye. Niba koko ubu ari ukwirinda, ni byiza nanjye ndashishikariza abaturanyi’’.

Ngizwenimana Samuel utuye mu kagali ka Byahi, mu murenge wa Rubavu yasabye ubuyobozi ku mpande zombi gukorana kugira ngo abaturage bajye babona amakuru ku birunga byihuse.

Ati “Ubuyobozi bwakagiye bukorana ku mpande zombi mu guhanahana amakuru arebana n’ibirunga kuko hashize iminsi hari ibicurane abantu bakavuga ko ari ivumbi riri kubitera ariko ntakintu na kimwe batubwiye’’.

Observatoire Volcanologue de Goma ikaba yasabye abaturage kubungabunga isuku y’ibiribwa, ibikoresho n’imyambaro.

Bagize bati “Abaturage barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku mu gupfundikira neza ibyo kurya n’ibikoresho byo ku meza. Abaturage barasabwa kandi kwirinda kunywa amazi y’imvura’’.

Kuva ikirunga cya Nyiragongo cyaruka muri Gicurasi 2021 mu bihe bitandukanye mu duce twegereye iki kirunga hagiye hagaragara ivumbi ryinshi. Abaturage bagiye basabwa kugira isuku no kwirinda gukoresha amazi y’imvura.

Ivumbi ryagaragaye hejuru ya Nyiragongo ryatewe n'iriduka ry'igice kiri ku gasongero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .