00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatuburiraga ibigori i Rugende bijejwe gushumbushwa imbuto y’ibishyimbo, imboga n’ifumbire

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 February 2021 saa 02:13
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kigiye gushumbusha imbuto y’ibishyimbo, umurama w’imboga n’ifumbire abatubuzi b’imbuto y’ibigori bibumbiye muri Koperative COOMESS, bahinga mu Gishanga cya Rugende, batatse igihombo cyatewe n’uko ibigori bahinze byarumbye aho gutanga umusaruro bikibera ibihuhwe.

Iki gishanga gihuza Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko aba batubuzi bavuganye n’itangazamakuru basobanura igihombo baguyemo cyo kuba barahinze imbuto y’ibigori aho gutanga umusaruro bikibera ibihuhwe, inzego bireba zahise zihagurukira iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti.

Aba baturage basobanuriye itangazamakuru ko ibi bigori byari bigeze mu gihe cyo guheka ugasanga impeke ku gitiritiri nta ziriho, n’ibizifite ugasanga ziratagaranye (ibitarutaru) ku buryo bidashobora gutanga umusaruro kandi harimo abafashe imyenda muri banki.

RAB ivuga ko abatubuzi batabashije kubahiriza amabwiriza nk’uko byagombaga kugira ngo imbuto itange umusaruro naho abahinzi bo batungaga agatoki RAB.

Mu biganiro RAB yagiranye n’aba batubuzi, yemeje ko hari ubufasha bugiye gutangwa kuri aba bahinzi bwo guhabwa imbuto y’ibishyimbo, umurama w’imboga n’ibindi.

Ku ruhande rwa Koperative, COOMESS, bavuga ko bishimiye ubufasha bagiye guhabwa nubwo byabataye mu gihombo nk’uko Umuyobozi wayo Kayitesi Francine yabigarutseho.

Yagize ati “Ngira ngo uwakirengagiza imyanzuro yafashwe ntabwo yaba atayemera, ariko iyo bigiye mu buryo buri tekinike ngira ngo ntaho bihuriye n’inyungu umuhinzi yari kuzabona. Gusa impande zombi iyo habayeho umushyikirano hari igihe biba ngombwa ko umwe agira icyo yigomwa.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu Bushakashatsi muri, RAB, Dr Charles Bucagu, yabwiye IGIHE ko nubwo habayeho uburangare ku ruhande rw’abatubuzi, bagenewe ubufasha burimo n’imbuto y’ibishyimbo n’umurama w’imboga.

Ati “Hari ibintu byinshi twavuze, hari kubafasha kugira ngo bongere binjire muri iyi gahunda bafatanye n’abamaze kugira aho bagera, hari kubafashisha imbuto y’ibishyimbo. Twabemereye kugira ngo bashobore kuyitera vuba vuba kimwe n’umurama w’imboga n’amafaranga bari bafitiwe turabyihutisha turebe ko bakishyurwa mu buryo bwihuse.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi gitangaza ko uretse ubu bufasha cyahaye abahinzi kigiye gushyiraho n’uburyo bw’amahugurwa ku batubuzi no guhuza abatubuzi bato n’abamaze kugira aho bagera mu rwego rwo kwirinda ko abantu bapfa kwishora mu bikorwa by’ubutubuzi bw’imbuto mu gihe nta bumenyi buhagije babifitiye.

Abahinga mu gishanga cya Rugende batakaga igihombo cy'ibigori byabaye ibihuhwe, bagiye gushumbushwa imbuto y'ibishyimbo n'umurama w'imboga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .