Ibitaramo bibiri birimo ‘Cabaret Kigali’ gitegurwa na Ally Soudy na ‘Niwe Healing Concert’ cy'umuramyi Richard Nick Ngendahayo, byombi biteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo 2026, byashyizwe kuri uru rubuga kugira ngo n'abazaba bari kure y'aho bizabera babashe kubikurikirana.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Onstage.rw, abakunzi b'ibi bitaramo bazabasha kubireba mu mashusho ya HD, ndetse banahabwe uburyo bwo kongera kubireba nyuma y'uko birangiye (On-demand replay).
‘Cabaret Kigali’ ni igitaramo cyateguwe na Ally Soudy, kigamije guha abakunzi b'imyidagaduro urubuga ruhuriraho impano zitandukanye, zirimo umuziki wa Live, urwenya, imbyino, ubugeni bwo kwiyereka (Acrobatics), ubufindo (Magie), ibiganiro n'ubundi buhanzi.
Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, kikazabera muri Kigali Universe ku wa 28 Ugushyingo 2026.
Mu bahanzi n'amatsinda bamaze gutangazwa ko bazasusurutsa abazacyitabira harimo Jules Sentore, Itorero Inyamibwa, Amalon, Diez Dola, Gisa cy’Inganzo n’abandi benshi.
Iki gikorwa cyubakiye ku miterere y'ibitaramo bya Cabaret bizwi ku rwego mpuzamahanga, ariko kikaba cyarahujwe n'umuco n'impano byihariye u Rwanda rufite.

Wakurikira igitaramo Kabaret Kigali unyuze hano
Ku rundi ruhande, ‘Niwe Healing Concert’ ni igitaramo cy'umuramyi Richard Nick Ngendahayo, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b'indirimbo zihimbaza Imana mu bihe byo kuramya, guhimbaza Imana, gusenga no kwakira ubutumwa bwubaka imitima.
Iki gitaramo kizaba ku nshuro ya kabiri, nyuma y'uko icyiciro cya mbere cyabereye muri BK Arena mu Gushyingo 2025.
Muri iyi nshuro ya kabiri, Richard Nick azafatanya na Pastor Julienne Kabanda, uzatanga ubutumwa bw'Imana, akifatanya na we mu kuramya no guhimbaza Imana.
Umwihariko w'iki gitaramo ni uko Richard Nick azanifashisha uyu mwanya mu kumurikira abakunzi be album nshya yise ‘Mutima Vol. 3’, igizwe n'indirimbo 11.
Ikindi cyihariye ni uko Richard Nick na Pastor Julienne Kabanda bazaririmbana indirimbo bakoranye, nk'uko uyu muvugabutumwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

Ushaka gukurikira iki gitaramo 'Niwe healing concert' wanyura hano
Kuba ibi bitaramo byombi byashyizwe kuri Onstage.rw ni intambwe mu kwagura uburyo abantu bakurikirana imyidagaduro, by'umwihariko mu gihe ikoranabuhanga rikomeje guhindura imikorere y'uruganda rw'imyidagaduro.
Abantu baba mu mahanga, abari mu bindi bice by'igihugu cyangwa abadafite umwanya wo kugera ahabera ibitaramo bazabasha kubikurikirana bifashishije telefoni, mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho bifite internet.
Abifuza kubikurikirana basabwa kwinjira kuri Onstage.rw, gufungura konti cyangwa gukoresha iyo basanganywe, bagahitamo igitaramo bashaka kureba, bakishyura bakabona uburyo bwo kugikurikirana.
Kwishyura bishobora gukorwa hakoreshejwe Mobile Money cyangwa amakarita yo kwishyuriraho kuri internet.





Ibitekerezo 0