00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero bikubye kabiri nyuma yo gushyirwa ku Murage w’Isi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 4 May 2025 saa 02:12
Yasuwe :

IBUKA yatangaje ko ko nyuma y’aho Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rushyizwe ku Murage w’Isi, abarusura bikubye kabiri bagera ku bihumbi 10, ibitanga icyizere ku kugabanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 20 Nzeri 2023, ni bwo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rwashyizwe ku Murage w’Isi ruwugiraho rimwe n’izindi zirimo urwa Murambi, urwa Nyamata, n’urwa Kigali.

Nyuma y’umwaka umwe rushyizweho abarusura bavuye ku 4.592 mu 2023 bagera ku 10.170 mu 2024.

Uretse Abanyarwanda barusura ku bwinshi, abandi barusura ni abo mu Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Canada, u Budage, u Bushinwa, u Butaliyani, u Buholandi na Madagascar.

Barimo kandi abo muri Finlande, Écosse, Australia, u Buyapani, Portugal, Israel, Malawi, Uganda, Zimbabwe, Burkina Faso, Kenya n’u Burundi.

Ni urwibutso rufite inkuru yihariye igaragaza ubutwari bw’abo mu Bisesero birwanyeho igihe kinini, bakoresheje amabuye n’amacu, bakagora ibitero simusiga bagabwagaho n’Interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rwashyizwe ku Murage w’Isi ku mpamvu ebyiri zirimo inkuru yo kwirwanaho kw’abo mu Bisesero n’uko rwubatse hashingiwe ku gishushanyo mbonera cyarwo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yavuze ko mu Bisesero hakwiye kubakwa amahoteli kuko Urwibutso rwa Bisesero rukimara kujya mu Murage w’Isi Bisesero rwahise rukurura ba mukerarugendo benshi bashaka kumenya uko Jenoside yagenze muri ako gace.

Ati “Kuko tugendererwa cyane ibisigaye ni ukuhashyira ibikwiye kugira ngo bakirwe neza. Hahoze abaturage benshi kandi beza, nubwo batagaruka ariko nibura iyo misozi ntiyipfumbase ubu iragendwa”.

Avuga ko ubu bwiyongere bw’abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero babwitezeho kugabanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bava hano bamenye ukuri, wageze mu Bisesero, ukuri urakubona mu ngano y’imibiri ihashyinguye no mu buhamya bw’abaharokokeye”.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rushyinguwemo Abarenga ibihumbi 50.

Abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero bikubye kabiri nyuma yo gushyirwa ku Murage w’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .