RDF yatangaje ko uyu muganda wakozwe kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2026 wari ugamije kwimakaza isuku no kugabanya ibyago by’indwara ahaba abantu benshi.
Nyuma y’umuganda, abagore bo muri iyi nkambi bahawe amahugurwa ku buryo bwo kurwanya imirire mibi mu bana.
Abasirikare b’u Rwanda baberetse uko bashobora gukora uturima tw’igikoni bahingamo imboga, kugira ngo imiryango ibone ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri kandi igire indyo yuzuye.
Umuyobozi wa RWANBATT-2, Lt Col Emmanuel Ndahiro, yavuze ko inshingano z’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro zitagarukira ku kubungabunga umutekano gusa.
Ati “Nk’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro, inshingano zacu zirenze kubungabunga amahoro n’umutekano. Twiyemeje no gufasha abaturage mu bikorwa biteza imbere ubuzima, ubushobozi bwo kwigira, ubumwe n’imibereho myiza.”
Yongeyeho ko kugira ibidukikije bisukuye ari kimwe mu bifasha gukumira indwara zirimo Malaria, asaba abaturage gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi.
Silvio Stephan uba muri iyi nkambi yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku bufatanye bakomeje kugaragariza abaturage.
Yagize ati “Abasirikare b’u Rwanda babaye abavandimwe bacu kubera ubufasha n’ubufatanye bakomeje kutugaragariza.”
Stephan yasabye abasirikare b’u Rwanda gukomeza ibikorwa bibahuza n’abaturage bo muri Sudani y’Epfo.
Nyabol Ajak witabiriye iki gikorwa yavuze ko kubona iyi ndyo bikiri ikibazo ku miryango myinshi iba mu nkambi ndetse ko hari abana bagifite ikibazo cy’imirire mibi.
Yavuze ko uturima tw’igikoni dushobora gufasha imiryango kubona imboga, bikagabanya ikibazo cy’imirire mibi kandi bigateza imbere ubuzima bw’abaturage.









Ibitekerezo 0