Impamyabushobozi izajya itangwa n’Ikigo cy’Amahugurwa cy’Ishyirahamwe ry’Amasosiyete atwara abagenzi mu buryo bwa rusange (ATPR), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB).
Umuyobozi w’Ishuri rya ATPR ritangirwamo aya mahugurwa, Ahimana Anselme, yabwiye IGIHE ko amahugurwa yatangiye ndetse n’icyiciro cya mbere cyayarangije ariko ubwitabire atari bwinshi cyane nk’uko bikwiye.
Yagize ati “Mu ntangiro z’uyu mwaka ni bwo twatangiye guhugura icyiciro cya mbere, aho cyari kigizwe n’abashoferi 153 ndetse bose barasoje. Ubu harimo icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 119, aho bazasoza mu mpera za Kamena, abandi bakazatangira mu ntangiro za Nyakanga.”
Yakomeje avuga ko nubwo hari abahise babyumva ndetse bagahita batangira guhugurwa hari abandi batarabyumva kuko ubwitabire atari bwinshi cyane nk’uko bikwiye ndetse ko umubare w’abiyandikisha utagera ku bushobozi bw’uwo ishuri ryakira.
Ati “Ubundi iri shuri rifite ubushobozi bwo kwakira nibura abanyeshuri 160 kuri buri cyiciro kandi ukurikije imibare naguhaye ntabwo umubare w’abo twakiriye haba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ugera ku wo dufite ubushobozi bwo kwakira.”
Ahimana yavuze aya mahugurwa atareba abashoferi batwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange gusa ahubwo ko buri wese utwara ikinyabiziga runaka na we yemerewe kuyahabwa.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko abashoferi badakwiye kwibutswa kwitabira aya mahugurwa kuko na bo abafitiye akamaro, cyane ko yongera ubunyamwuga mu kazi kabo.
SP Kayigi yavuze ko abashoferi bakwiye kwikuramo imyumvire y’uko kugira uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka bihagije kuko mu minsi iri imbere hari igihe gishobora kuzagera, bakajya babazwa impamyabushobozi zerekana ko bahuguwe.
Yagize ati "Abashoferi bakwiye kumenya ko umutekano wo mu muhanda utareba Polisi gusa ahubwo ari bo bakwiye kuwubungabunga mbere kandi bakihugura, bakagira ubundi bumenyi bwiyongera ku bwo basanzwe bafite bwo gutwara bisanzwe."
Umushoferi uhabwa aya mahugurwa agomba kuba azi gusoma no kwandika, afite rumwe mu mpushya za burundu rwo gutwara ibinyabiziga, akanishyura ibihumbi 120 Frw byo kwiga.
Aya mahugurwa amara amezi atatu. Uyarangije ahabwa impamyabushozi n’Ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro (RTB).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!