00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yamuritse ikoranabuhanga rifasha abahinzi ba kawa gukumira indwara

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 22 December 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Muri Kaminuza y’u Rwanda hamuritswe ikoranabuhanga rifasha abahinzi ba kawa kumenya indwara zishobora kwibasira ubuhinzi bwabo no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga (application) buzifashishwa ni ubushyirwa muri telefoni igezweho, ikoresha uburyo bwa Android cyangwa mudasobwa, hifashishijwe ifoto yafashwe ku mababi y’ikawa yarwaye, hahite hamenyekana indwara iyo ariyo n’agace iri kugaragaramo.

Amakuru azajya ahita agera mu Kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), mu gihe mbere yatindaga kumenyekana n’ingamba zigatinda gufatwa.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi akaba n’umushakashatsi, Dr. Eric Hitimana, avuga ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo bafashe abahinzi gutanga amakuru y’ibihingwa byabo.

Ati "Twakoresheje iri koranabuhanga kugira ngo umuhinzi atange amakuru akoresheje telefoni bimworoheye kuko twasanze nubwo akorana na goronome, ari goronome umwe kuri koperative zirenga 20 ziri muri kompanyi, ku buryo kugera ku kibazo cyose cyatanzwe bimugora binagendeye no ku miterere y’aho bakorera, ugasanga imbogamizi ahubwo ziri ku bagoronome."

Yakomeje asaba inzego zishinzwe ubuhinzi bwa kawa ko zakomeza kugeza iri koranabuhanga ku bahinzi benshi.

Ati "Turasaba inzego bireba ko ibi byakozwe byakomeza kongererwa agaciro kugira ngo n’abahinzi bibagirire akamaro bitange umusaruro kandi natwe tuzakomeza gukora ubushakashatsi no kubuteza imbere."

Umukozi wa RAB ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi ku gihingwa cya kawa, Dr. Simon Martin Mvuyekure, yashimye ibyavuye muri ubu bushakashatsi, abizeza ko bazakomeza no gukora ubundi kugira ngo umusaruro ukomeze kwiyongera.

Ati "Ni intangiriro y’ubushakashatsi ku ndwara ifata ibice byose by’igihingwa uhereye ku mizi, uruti, amababi n’ibitumbwe. Ibyerekanywe rero ni intangiriro y’ibikorwa bigari biri imbere, mu minsi iri imbere tuzakora kuri buri gice cyose."

"Duha agaciro kanini cyane ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano kuko bidufasha kwihutisha akazi no kukanoza bikanagabanya ikiguzi cy’imirimo y’ubuhinzi, kuko mu Isi y’ikoranabuhanga ubuhinzi bwa kawa ntabwo aribwo bwasigara inyuma."

Umusogongezi muri Koperative KOAKAKA y’i Huye, Dusenge Josiane, yavuze ko ikoranabuhanga rigiye kurinda abahinzi ibihmbo, ariko bagasaba ko boroherezwa kurikoresha.

Ati "Iri koranabuhanga rije gufasha abahinzi ba kawa kumenya ikibazo zifite mbere y’uko zimushyira mu gihombo. Icyo twasabye ni uko hakongerwa ubushobozi muri telefoni ziciriritse kugira ngo umuhinzi abashe gutanga amakuru bimworoheye."

Umuyobozi w’Uruganda rwa Coffee Rwinyoni yo mu kare ka Rutsiro, Ndinayo Didier, na we yagize ati "Ubu umuhinzi azajya aba ari mu murima adusangize amakuru noneho tugereyo tujyanye ibisubizo. Ni umushinga mwiza wo gushyigikirwa kugira ngo ugere ku bahinzi bose."

Ubu bushakashatsi bwifashishije ikoranabuhanga bwakorewe mu turere twa Rulindo, Gicumbi, Ngoma, Rutsiro na Huye, bugera ku bahinzi ba kawa 300 bibumbiye mu makoperative 10 yo muri utwo turere.

Ikawa ni igihingwa ngengabukungu cyinjiriza u Rwanda kuko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000 yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza izamuka rya 53.39% ugereranyije n’umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni 75.5$.

Dr. Eric Hitimana avuga ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo bafashe abahinzi gutanga amakuru y'ibihingwa
Abashakashatsi bo muri UR bari kumwe n'abahagarariye amakoperative bemeza ko iri koranabuhanga rizabafasha kuzamura umusaruru
Ifoto y'ibabi bya kawa irwaye ihita igera ku nzego zose zirebwa n'ubuhinzi hagafatwa ingamba
Ubushakashatsi bwamuritswe bwatangiye muri 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .