{Nubwo banze kwimurirwa i Kisangani na Irebu muri Equateur, abahoze ari abarwanyi ba FDLR barasaba umuryango mpuzamahanga ko wafasha mu bya politiki bagata mu Rwanda.}

Ubu busabe bwabo bwatanzwe kuwa Kane bugezwa ku itsinda ry’igenzura rihuriyeho na MONUSCO na FARDC ryari riri mu nkambi ya Kanyabayonga aho aba barwanyi ba FDLR bacumbikiwe mu gace ka Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi ivuga ko abagera kuri 305 bahoze ari abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi ku bushake ari bo batujwe mu nkambi ya Kanyabayonga. Mu ntangiriro za Kanama, abandi 20 bavuye mu gace ka Tsala mu Karere ka Rutshuru na Hula mu Karere ka Walikale, ntibabashije kubona umwanya muri iyi nkambi kubera ko yuzuye; ubu baba mu nkambi y’ingabo za FARDC.

Aba barwanyi banze kwimurirwa i Kisangani bavuga ko abaturage bo muri uyu mujyi bashobora kubibasira.

Bongeraho kandi ko badashaka kujya kure cyane y’u Rwanda bakomokamo. Basaba ko gahunda iriho yaganishwa mu bya politike bagataha mu Rwanda, kandi bagasaba ko Umuryango mpuzamahanga wabibafashamo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Lambert Mende avuga ko igihe cy’amezi atandatu ICGLR na SADC byahaye FDLR gihagije.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler yari yatangaje kuwa Gatatu ko bahagaritse kugaba ibitero ku barwanyi ba FDLR, avuga ko bizitabazwa mu gihe amezi atandatu bahawe yaba atubahirijwe.