Ni impamyabumenyi bahawe ku wa 20 Ugushyingo 2026, aho abarangije ari icyiciro cya kabiri cya Kepler College, ndetse n’icya 11 mu bize muri gahunda ya Southern New Hampshire University (SNHU).
Iki cyiciro kigizwe n’abanyeshuri 322, muri bo 158 bangana na 49,1%, bamaze kubona akazi, 120 bangana na 37,3% bari kwimenyereza umwuga.
Abarenga 43,2% kandi ni abagore, 28,3% bakaba impunzi, aho bamwe bigiraga ku Nkambi y’Impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasabye abarangije amasomo kudahwema kwiga no kugira ubutwari bwo kwakira impinduka bazahura na zo ku isoko ry’umurimo.
Ati “Impinduka ni cyo kintu gihoraho mu buzima. Ubu mumeze nk’abatangiye bushya haba mu kazi, mu mijyi muzaturamo, mu mibanire yanyu n’abandi ndetse no mu bumenyi muzagenda mwunguka. Kumva mutazi ibyo mukora ntabwo bivuze ko mwasigaye inyuma. Ni ikiguzi mutanga kugira ngo mutere imbere.”
Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, yavuze ko abanyeshuri barangije kwiga bashyirwa ku gitutu n’imbuga nkorambaga ariko abasaba kwibuka ko ibiri kuri izo buga byose ataba ari ukuri.
Ati “Mujye mwubaka ubuzima bwanyu itafari rimwe ku rindi. Ntimushobora kugura indege bwite mutarabona umushahara wanyu wa mbere, muzafate igihe mukeneye. Ntimukizere ibyo mubona ku mbuga nkoranyambaga byose. Ubuzima bufite agaciro ni ubuzana impinduka mu mibereho y’abandi.”
Kuva mu 2022, Kepler College yashyize imbere imyigishirize ishingiye ku guha urubyiruko rwa Afurika ubumenyi n’ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ihuza amasomo yo mu ishuri no kwimenyereza umwuga.
Keza Chryssa urangije muri iyi kaminuza yagaragaje ko kubera ubumenyi yahawe muri iyi kaminuza ubu yihangiye imirimo aho gutegereza kubona akazi.
Ati “Badutoza gushyira mu bikorwa ubumenyi dufite mu guhanga imirimo. Ni aho nahereye nanjye nihangira imirimo ubu mfite umushinga wo gutera imiti yica udukoko mu bihingwa by’abaturage nkoresheje drones.”
Kepler College yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana b’abahanga bo mu miryango itishoboye kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.
Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yo gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.
Nibwo yagiranye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza.
Kugeza ubu ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Nkambi ya Kiziba ibamo impunzi z’Abanye-Congo.













Ibitekerezo 0