Ibi byatangajwe na Perezida w’iyi Nama y’Ubujurire, Edda Mukabagwiza, mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’amahugurwa yahawe abagize uru rwego, agamije kubongerera ubumenyi mu gusuzuma no gusesengura dosiye z’abasaba ubuhunzi, hashingiwe ku mategeko n’amahame mpuzamahanga.

Iyi Nama y’Ubujurire yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu 2024. Muri Werurwe 2026, Perezida Paul Kagame yayishyiriyeho abayobozi bashya, barimo Edda Mukabagwiza na Jean Damascène Rusanganwa.

Mukabagwiza yavuze ko nyuma y’amahugurwa ya mbere yabaye muri Gicurasi 2026, hateguwe andi ku bufatanye n’Ishuri rishinzwe Guteza Imbere Amategeko (ILPD), abacamanza baturutse muri Kenya n’impuguke zo mu Bufaransa.

Aya mahugurwa yari agamije kongerera abagize Inama y’Ubujurire ubushobozi bwo gusuzuma dosiye z’abasaba ubuhunzi no gufata ibyemezo biboneye, cyane cyane ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababireba.

Ati "Iyi Nama y’Ubujurire yahawe inshingano zifitanye isano n’icyemezo kigira ingaruka ku buzima bw’umuntu n’ubumuntu bwe, kuko aba yaravuye mu gihugu cye akaza mu kindi. Ni ibyemezo tugomba kwitondera, tugasesengura neza amakuru y’igihugu akomokamo kugira ngo duhuze ibyo atubwira n’ukuri kw’ibihabera."

Kuva Inama y’Ubujurire yatangira imirimo yayo, imaze kwakira ubujurire bw’abantu barenga 100 batanyuzwe n’ibyemezo byafashwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhunzi.

Muri abo harimo abaturuka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Sudani, Tchad na Eritrea.

Mukabagwiza yavuze ko mu Ukwakira 2026, Inama y’Ubujurire yaburanishije imanza 20, mu gihe mu Ugushyingo haburanishijwe izindi 16.

Biteganyijwe ko mu Ukuboza 2026 hazaburanishwa izindi manza zigera ku 10.

Yasobanuye ko abajurira bose bahabwa uburenganzira bwo kunganirwa n’abavoka mu gihe cy’iburanisha, kugira ngo bashobore kwisobanura no kugaragaza ibimenyetso bishyigikira ubusabe bwabo.

Nubwo hari imanza zamaze kuburanishwa, Mukabagwiza yavuze ko nta byemezo bya nyuma biratangazwa, ariko ko biteganyijwe ko bizatangira gushyirwa ahagaragara mu minsi iri imbere.

Ati "Ntabwo turatangira gusohora ibyemezo ariko mu minsi iri imbere bizatangazwa. Ubwo inzego zose zamaze kujya ku murongo kandi dufite aho dukorera hahamye, muri 2027 tuzongera umubare w’imanza tuburanisha kandi tubyihutishe."

Yagaragaje ko kuba uru rwego rwarabonye aho rukorera hahamye, ndetse n’abarugize bakaba bakomeje kongererwa ubushobozi, bizafasha kwihutisha iburanishwa ry’ubujurire no gufata ibyemezo mu gihe gikwiye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr Yves Sezirahiga, yavuze ko Inama y’Ubujurire ari urwego rwa nyuma abasaba ubuhunzi bitabaza mu gihe batanyuzwe n’ibyemezo bafatiwe.

Yashimangiye ko amahugurwa bahawe atagomba kugarukira ku bumenyi bungutse, ahubwo ko akwiye kubafasha kurushaho kunoza imikorere yabo.

Ati "Ubushobozi si impamyabushobozi, ni umuco. Impamyabumenyi mwahawe uyu munsi zigaragaza ibyo mwize. Gusa icy’ingenzi ni uko muzabishyira mu bikorwa ku wa Mbere mugarutse mu kazi, mu madosiye muzakoraho, mu iburanisha ritaha, mu cyemezo gikurikiraho muzafata, ndetse n’uburyo muzafasha bagenzi banyu batari bitabiriye aya mahugurwa."

Dr Sezirahiga yongeyeho ko gufata ibyemezo biboneye, bitabogamye kandi bishingiye ku mategeko ari ingenzi mu kurengera uburenganzira bw’abasaba ubuhunzi, ndetse no gushimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kwakira impunzi.

Imibare igaragaza ko kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi zigera ku 139.683.

U Rwanda rusanzwe kandi rukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), binyuze muri gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM), yo kwakira by’agateganyo impunzi n’abasaba ubuhunzi bavanwa muri Libya.

Iyi gahunda igamije kurinda ubuzima bw’abo bantu no kubashakira ibisubizo birambye, birimo kwimurirwa mu bindi bihugu, gusubira mu bihugu bakomokamo ku bushake cyangwa kubona ubundi buryo bwo kubaho batekanye.