Iyi gahunda yatangiranye n’umwaka w’amashuri wa 2026/2027 muri Nzeri uyu mwaka hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi n’ubushobozi bw’abarimu.

Izi mpinduka zari zigamije gutuma abarimu bo mu mashuri abanza guhabwa amahugurwa mu buryo bucukumbuye mu mwuga mbere yo gutangira kwigisha.

Iyi gahunda yasimbuye iyari isanzwe bivugwa  ko itahaga abanyeshuri umwanya uhagije wo kwiga uburyo bwo gutanga amasomo, kuyobora ishuri, gusobanukirwa imikurire y’umwana no kwimenyereza umwuga mu mashuri.

Ubwo iyi gahunda nshya yatangazwaga, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yavuze ko gahunda yo gushyira abarimu bize kaminuza mu mashuri abanza bizakorwa mu myaka 10.

Ati “Muri gahunda rero tuzazamura icyiciro cy’abarimu bigisha mu mashuri abanza kugira ngo mu gihe kiri imbere abarimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza, [Licence] ariko ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Abafite A2 tubageze kuri A1, abafite diplômes y’amashuri yisumbuye tubajyanye kuri A1, icyiciro cya kabiri bazava kuri A1 bajye kuri A0. Ibi tuzabikora mu myaka 10.”

Yavuze ko abana basabye kwiga mu mashuri nderabarezi bazasanga batishimiye iyi gahunda nshya bazahabwa uburenganzira bwo guhitamo gukomeza bakayiga cyangwa kudakomerezamo.

Biteganyijwe kandi ko kuzamura impamyabumenyi z’abarimu bo mu mashuri abanza bizatuma u Rwanda rugendana n’ibipimo byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, aho impamyabumenyi ya kaminuza isigaye isabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwigisha.

Abarimu bigisha ubu na bo bazafashwa bashyirirweho uburyo bwo kuzamura ubumenyi.

Abanyeshuri barenga ibihumbi 4000 nibo bamaze kujya muri gahunda nshya yo mu mashuri nderabarezi (TTC)