Aba banyeshuri, barimo abakobwa 36 n’abahungu 36, baturutse mu turere dutandukanye Equity Bank ikoreramo hirya no hino mu Rwanda.
Barangije amasomo mu muhango wabereye i Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, wanaranzwe no gusoza amahugurwa y’ibanze bari bamazemo iminsi 13.
Muri ayo mahugurwa, aba banyeshuri bahawe ubumenyi mu bijyanye n’ubuyobozi, imyitwarire iboneye, imikorere ya banki, ikoranabuhanga, imicungire y’imari, ubuzima n’imibereho myiza, ndetse no kwitegura kwinjira ku isoko ry’umurimo.
Aya mahugurwa yari agizwe n’amasomo n’ibiganiro birenga 70, byatanzwe n’inzobere n’abahugura barenga 40.
Nyuma yo gusoza amahugurwa, aba banyeshuri bagiye gutangira kwimenyereza umwuga bahembwa mu mashami atandukanye ya Equity Bank Rwanda, mu gihe bitegura gukomereza amasomo yabo muri kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga.
Binyuze muri iyi gahunda, bungutse ubumenyi ngiro, bahabwa ubujyanama n’ubundi bufasha buzabategurira inshingano zitandukanye bashobora kuzahabwa mu gihe kizaza.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimye ubufatanye hagati ya Leta na Equity Group mu gutegura urubyiruko ruzavamo abayobozi bafite ubushobozi, ubunyangamugayo n’umurava.
Yasabye aba banyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe bahawe, bakongera ubumenyi no guharanira kuzagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije imiryango yabo n’igihugu muri rusange.
Ati “Igisekuru cyanyu gifite ubushobozi bwo guhanga udushya, kumenya gukoresha ikoranabuhanga no kugira intego zifatika. Mukoreshe mbaraga mufite, mugire kandi ukwihangana, ikinyabupfura n’ubwenge”.
Irere yabibukije kandi ko mu gihe baharanira kugera ku ntego zabo, bakwiye kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubw’umubiri n’amarangamutima, ndetse ntibatinye gusaba ubufasha igihe babukeneye.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko gushora imari mu rubyiruko ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi bigamije kubaka ahazaza h’u Rwanda.
Yagaragaje ko aba banyeshuri 72 badahagarariye inzozi zabo gusa, ahubwo ko banahagarariye icyizere cy’imiryango bakomokamo, bityo bakaba bitezweho uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Tugamije guhindura ubushobozi bw’umuntu bukaba bwavamo intego n’umusaruro bifatika. Muri iki cyiciro twabonye urubyiruko mu mpande zose z’u Rwanda rufite impano. Ubu rugiye kugira abajyanama barufasha mu kwaguka mu bunararibonye mu kazi ndetse no gutera imbere mu imyumvire yagutse”.
Gahunda ya Equity Leaders Program imaze imyaka itanu ikorera mu Rwanda, aho imaze kugera ku banyeshuri 318, ibafasha kongera ubumenyi no kwitegura kuzagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Muri bo, abanyeshuri 246 bo mu byiciro byabanje bamaze kubona amahirwe yo gukomereza amasomo yabo muri kaminuza zitandukanye zo hanze y’u Rwanda.
Aba banyeshuri bakurikiranye amasomo mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, amategeko, ubwubatsi, farumasi, ikoranabuhanga, imari, ubukungu no kwihangira imirimo.
















Ibitekerezo 0