Ni mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2026, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye i Masoro, witabiriwe n’ababyeyi, abarezi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

Igikorwa cyo guhabwa umwambaro w’akazi kizwi nka ‘White Coat Ceremony’ ni umuhango watangijwe na Arnold P.Gold Foundation mu 1993. Abanyeshuri bahabwa amataburiya bakanarahira indahiro y’uko binjiye mu mwuga w’ubuvuzi.

Umuyobozi w’Icyubahiro wa ASOME, Dr. Ruguri Blasious, yavuze ko umwuga w’ubuvuzi ari umwuga ukomeye kuko abawukoramo bagira uruhare mu kurokora ubuzima bw’abantu.

Yashimiye aba banyeshuri intambwe ikomeye bateye, abibutsa urugamba rubategereje n’umusanzu bagomba gutanga.

Ati “Hari indwara n’ibyorezo bikomeye bisigaye byiyongera hirya no hino ku Isi, kandi uko ibyo byiyongera ni nako hakenerwa abaganga n’abandi babifitiye ububasha mu guhangana na byo.”

Yasabye abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete kuko Isi izakenera ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu kurengera ubuzima bw’abantu.

Umuyobozi Mukuru wa Diviziyo ya Afurika yo Hagati n'iy'Iburasirazuba y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi (ECD), Dr. Maka Moses yabasobanuriye ko umwuga bahisemo ushingiye ku cyizere abantu bazajya babagirira nk’abaganga.

Ati “Hari igihe umuntu aba atazi umuganga ariko akamubwira amabanga akomeye atigeze abwira undi muntu mu buzima bwe. Ibyo ntabikora kubera ko baziranye, ahubwo ni ukubera icyizere afitiye uwo muganga ko ari bumufashe.”

Yagaragaje ko ariyo mpamvu hategurwa uyu muhango wo guhabwa umwambaro w’akazi kuko aribwo icyo cyizere abaganga batangira kugihabwa mbere y’uko batangira kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.


Ati “Iki cyizere muba mufite inshingano zo kugiraharanira no kugikomeza mu buzima bwanyu bwose binyuze mu gushyira imbaraga mu byo mwiga ndetse no kuzaba inyangamugayo muri uyu mwuga w’ubuvuzi mwinjiyemo.”

Yabibukije kandi ko bahagarariye ibigo bazakorera, ariko cyane cyane ko bazaba bafite inshingano bahawe n'Imana zo gukorera abandi no kubungabunga ubuzima bwabo.

Kanamugire Kevin yavuze inzozi ze zabaye impamo kuba yahawe uyu mwambaro ndetse ko agiye gukurikira amasomo ye neza bikazamufasha gutanga umusanzu mu buvuzi.


Ati “Nishimiye kuba nateye intambwe ya mbere yo kuba umuganga uzavura abantu kandi nkagira icyo marira sosiyete.”

Umukozi ushinzwe imikoranire n’ubufatanye muri Minisiteri y’Ubuzima, Jabo Nicole yashimye AUCA ku musanzu itanga mu kongera umubare w’abaganga mu gihugu.

Yagaragaje ko hari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kongera umubare w’abaganga kandi ko Leta imaze gushyira imbaraga muri iki cyiciro kugira ngo igabanye umubare umuganga agomba kwitaho.

Ati “Kugeza uyu munsi twari twihaye intego yo kugira abaganga bane ku bantu 1000 kuko twari tukiri hasi gusa kuva iyi gahunda yatangira uwo mubare umaze kugera ku baganga 2,7 kuri abo baturage.”

Biteganyijwe ko gahunda ya 4×4 yatangiye muri Nyakanga 2023 igamije gukuba kane umubare w’abatanga servise z’ubuvuzi izazamura umubare w’abakora mu nzego z’ubuvuzi ukagera kuri 58.582 mu 2028.

Aba banyeshuri bahawe umwambaro bazarangiza amasomo yabo mu 2032.