Bamwe muri bo bavuga ko batinyaga gutaha kubera amakuru atari yo bahabwaga ku mutekano w’u Rwanda.
Niyitegeka Alfred w’imyaka 52, yavuze ko yageze muri RDC mu 1996, ariko ubuzima bwo muri iki gihugu bwamubereye bubi kubera intambara zahoraga zibibasira.
Yagize ati “Nari narabuze inzira yo gutaha. Nashatse gutaha biranga kubera intambara, ibyo byatumye nza njyenyine nsiga umugore n’abana muri kiriya gihugu.”
Mukakalisa Chantal we yatashye mbere. Uyu munsi yagiye kwakira abana be batatu yari yarasize muri RDC, avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza ndetse agahabwa ubufasha, nyuma yo gusobanurirwa aho akomoka.
Ati “Tukigera ino mu Rwanda badufashe neza, baduha imfashanyo. Nyuma yo kwerekwa aho mvuka nkagera ku kagari, kubera ko nari naraje njyenyine abana narabasize muri Congo uko ari batatu, ni ko kubatumaho.”
Uyu mubyeyi yavuze ko amaze imyaka itandatu atashye, agaragaza ko u Rwanda yasanze rutandukanye n’uko yabwirwaga akiri muri RDC.
Yasobanuye ko yahawe ubufasha burimo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose kandi ko yasanze mu Rwanda hari umutekano n’amahirwe yo kwiteza imbere.
Ati “Nasanze ibyo bavugaga ku Rwanda ari ibihuha gusa. Nageze ino baratwakira, badusobanurira aho igihugu kigeze, dusanga abandi baradusize. Ubu natwe twatangiye kwiteza imbere.”
Takomeje ati “Nkigera ino banyishyuriye ubwisungane mu kwivuza mu gihe cy’umwaka wose, ubu natangiye kwiyishyurira. Urabona ko ubuzima ino bushoboka. Ndakangurira abandi bakiri hariya kuza tugafatanya kubaka u Rwanda rwacu.”
Mukabalisa yavuze ko abana be batigeze babona amahirwe yo kwiga uko bikwiye, ariko ko intego ye ya mbere ari ukubasubiza mu ishuri.
Ati “Umukobwa mukuru ni we wigaga muri Congo, ariko kubera ubuzima bubi arivamo. Ubwo bansanze ino iwacu ngiye kubashyira mu ishuri bige nk’uko abandi Banyarwanda biga.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, yavuze ko amakuru y’ibihuha ahabwa Abanyarwanda bahungiye muri RDC ari yo atuma bamwe muri bo baguma mu mashyamba aho gutaha mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Iyo muganira, bakubwira ko icyagiye kibabuza gutaha ari amakuru atari yo bagiye bababwira, ko mu Rwanda bitameze neza. Ibyo bituma bagira ubwoba bwo gutaha. Urebye, icyo ni cyo cyagiye kibabuza gutaha.”
Ku bijyanye n’impamvu umubare munini w’abataha uba ugizwe n’abagore n’abana, Rwiririza yavuze ko bamwe mu bagabo baba bakiri mu mashyamba, aho bari mu mitwe yitwaje intwaro.
Ati “Hari abanga kubivugaho, abandi bakabivuga, ariko abenshi baba bari mu mashyamba mu mitwe yitwaje intwaro. Ni yo mpamvu nababwiraga ko nibagera mu Rwanda bashaka telefone bakabahamagara, kuko n’abagabo batahutse ntacyo babaye.”
Aba Banyarwanda batashye uyu munsi barimo imiryango 41 yari ituye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igizwe n’abantu 158 n’indi miryango 28 yo muri Kivu y’Amajyepfo igizwe n’abantu 116.









Ibitekerezo 0