Muri aba Banyarwanda, 194 bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, mu gihe abandi 34 bambukiye ku mupaka wa Rusizi ya Mbere, naho 23 banyura ku mupaka wa Kamanyola.
Bamwe mu batahutse bavuga ko mu myaka bamaze muri RDC bahuye n’ubuzima bugoye, burimo intambara, kubura ibyangombwa bibaranga ndetse no guhora mu bwoba bwaterwaga n’amakuru y’ibihuha babwirwaga, arimo ko abazatahuka mu Rwanda bazicwa.
Sekanshize Dancile, wari utuye i Minova muri RDC, yavuze ko ubuzima yabagamo bwari bugoye cyane, ku buryo hari aho batashoboraga kugera kubera kutagira ibyangombwa bibaranga.
Ati “Twari dufashwe nabi cyane, batwatse ibyangombwa bituranga. Ntitwashoboraga kujya mu bwato kuko nta byangombwa twari dufite. Ndishimye cyane kuba ngeze mu Rwanda, kuko twabaga mu ngorane za buri munsi. Nkigera mu Rwanda numvise ngeze i Burayi.”
Uyu mukecuru yavuze ko nyuma yo gutahuka afite icyizere cyo kubona akazi kazamufasha kwiteza imbere, nk’uko abona abandi Banyarwanda bamaze gutera imbere.
Ati “Umuntu agira icyo ageraho ari uko akoze. Nimbona akazi nzakora mbashe kwiteza imbere nk'uko abandi Banyarwanda nsanze ino bateye imbere.”
Mico Vicent Ally w’imyaka 28, wavukiye muri RDC, na we yavuze ko ubuzima bwo mu buhungiro bwamugoye, by’umwihariko kubera intambara zatumye umuryango we uhora uhunga.
Yagarutse ku ntambara z’abarwanyi ba Mai-Mai biyitaga Bamutomboki, avuga ko batwitse inzu babagamo mu gace ka Masisi, bigatuma bahungira muri Kalehe.
Ati “Twari tubayeho nabi hariya muri Congo, intambara zari zaratuzahaje. Njye ku myaka 28 nta buzima nigeze mbona hariya. Ndibuka intambara z'aba Mai-Mai biyita Bamutomboki, baraje batwika inzu twabagamo tuva Masisi duhungira muri Karehe.”
Uyu musore yavuze ko akigera mu Rwanda yatunguwe n’iterambere yabonye, by’umwihariko ibikorwaremezo, ku buryo yumvise ari nk’uwageze i Burayi.
Ati “Bakitugeza mu muhanda mugari nahise mbona meze nk'ugeze i Burayi neza neza. Ubu ubwo maze kubona igihugu cyanjye cy'isezerano, ngiye gukora. Ndacyari muto, mfite imbaraga, nanjye niteze imbere.”
Ibihuha byatumye batinda gutahuka
Baraturukundo Pascal, watahutse ari kumwe n’umugore we n’abana umunani, yavuze ko yahungiye muri RDC mu 1994, avuye muri Selire ya Boneza, Segiteri ya Boneza, Komini ya Kayove, mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Yasobanuye ko kimwe mu byatumye amara imyaka myinshi mu buhungiro ari amakuru y’ibinyoma yabwirwaga n’umutwe wa FDLR, wamushishikarizaga kuguma mu mashyamba aho gutahuka.
Ati “FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikaducyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa. Natwe tugira ubwoba bituma tudataha.”
Nyuma y’imyaka myinshi aba mu buhungiro, Baraturukundo yavuze ko yafashe icyemezo cyo gutahuka ari kumwe n’umuryango we, aho gukomeza gutegereza amasezerano yabwirwaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Rwiririza Fred, wakiriye bamwe mu batahutse, yavuze ko ibiganiro bagiranye byagaragaje ko amakuru y’ibihuha ari mu mpamvu zatumye benshi batinda kugaruka mu gihugu cyabo.
Ati “Twaganiriye, abenshi ni amakuru y'ibihuha babwirwaga ko mu Rwanda bitameze neza. Ariko hamwe n'amakuru bagiye bumva ku bagiye bataha mbere yabo, na bo bafashe umwanzuro wo gutaha.”
Rwiririza yashishikarije aba Banyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu, bagakora ibikorwa bibateza imbere, ndetse bakita no ku burezi bw’abana babo.
Ati “Abanyarwanda turi abakozi. Abenshi muri bo baracyari bato, nibagende bakore biteze imbere. Babaze abandi aho badasobanukiwe, batubaze tubayobore. Abana babo bajye mu ishuri bige. Nababwiye ko batasigaye, ahubwo nibatangire bashake uko na bo batera imbere nk'abandi bose.”
Aba Banyarwanda batahutse mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira abenegihugu bamaze imyaka myinshi mu buhungiro muri RDC.
Bamwe mu batahuka bavuga ko intambara, umutekano muke n’amakuru y’ibihuha babwirwaga ku Rwanda biri mu byatumye batinda gutahuka. Hari n’abavuga ko umutwe wa FDLR wagiye ubakumira, ubizeza imirimo n’ibindi byiza, ariko ayo masezerano ntashyirwe mu bikorwa.







Ibitekerezo 0