Umuganda wari ugukora isuku ku muhanda uva ku masangano ya Xiquelene werekeza Praça dos Heroes.
Watangiye saa Moya n’Igice za mu gitondo, urangira hafi saa Saba, hakurikiraho ibiganiro.
Umuyobozi w'Akarere ka KaMaxakeni, Maria Mariana, yashimiye Abanyarwanda n'Abanya-Mozambique bitabiriye uyu muganda.
Yashimiye by’umwihariko Abanyarwanda ku rugero rwiza rw'isuku babahaye binyuze mu muganda rusange.
Umuyobozi w'ikigo gishinzwe isuku mu Mujyi wa Maputo, Sérgio Zita, na we yashimiye Abanyarwanda ku rugero rwiza babahaye.
Zita yavuze ko Abanya-Mozambique bumvaga bidashoboka ko haboneka umusaruro w'umuganda ungana uko bawubonye, akaba yifuje ko iki gikorwa cyaba ngarukakwezi.
Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamade, yashimiye abitabiriye umuganda bose, abasaba kuzitabira birushijeho ubutaha.
Ati “Igikorwa cyagenze neza, ubutaha mugomba gutegura ibikorwa bishingiye ku hantu mutuye. Ubwitabire burashimishije ariko ubutaha tuzongereho.”
Yashimiye ubuyobozi bw'umuryango w'Abanyarwanda baba muri Mozambique uko bakoze ubukangurambaga mu gutegura uyu muganda, abasaba ko bategura neza na siporo rusange kugira ngo izitabirwe cyane.
Ambasaderi Col (Rtd) Ndamage yasabye Abanyarwanda gukomeza kubana neza n'abo mu gihugu cyabakiriye no kubahiriza amategeko yacyo cyane cyane arebana n'ibyangombwa.












Ibitekerezo 0