Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagarutsweho ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu biganiro byateguwe n’ihuriro Joining Forces Rwanda muri Lemigo Hotel i Kigali, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana uba ku wa 20 Ugushyingo.

Iri huriro rigizwe na Plan International Rwanda, Save the Children International Rwanda, SOS Children’s Villages Rwanda na World Vision International Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abana 117 bafite imyaka 12-17, barimo abakobwa 65 n’abahungu 52, bugera ku bana 1.154 bo mu turere twa Nyarugenge, Burera, Ruhango, Kirehe no mu Nkambi ya Mahama.

Abijuru Ange Aline, umwe mu bana bahagarariye abandi, yavuze ko 19,5% by’ababajijwe batagaragaje ko bafite uburyo bwo kugeza ibitekerezo n’ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe.

Mu bana bafite ubumuga, 35,5% bavuze ko badahabwa amahirwe angana n’ay’abandi yo gutanga ibitekerezo, mu gihe 64,5% bagaragaje ko bayahabwa.

Abijuru yasabye ko hakongerwa ubukangurambaga mu babyeyi n’abayobozi, kugira ngo abana barusheho guhabwa ijambo mu byemezo bibareba.

Umuyobozi wa Plan International Rwanda akaba na Perezida wa Joining Forces Rwanda, Emilie Fernandes, yavuze ko abana badakwiye gufatwa nk’abagenerwabikorwa gusa, ahubwo bakwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Ati “Abana bakwiye kumvwa by'ukuri, abantu bakumva ibyo bavuga, ibyo bifuza n'ibitekerezo bafite ku hazaza habo. Iyo abana bafashijwe kandi bakumvwa, bituma umuryango mugari urushaho gukomera.”

Fernandes yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana rikigaragara mu ngo, ku mashuri no ku mbuga nkoranyambaga, asaba ko barushaho guhabwa uburyo bwo kuritangaho amakuru.

Umwana uhagarariye abandi, Pauline Octavie, yasabye ko abana bakomeza kugira uruhare muri gahunda za Leta n’iz’imiryango itari iya Leta.

Ishimwe David yashimangiye ko ubushakashatsi bukwiye kwifashishwa mu kunoza ingamba zo kurengera abana, mu gihe Aidy Patrick yavuze ko amatsinda arengera abana abafasha kumenya aho batangira amakuru ku ihohoterwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Umuryango no Kurengera Umwana muri MIGEPROF, Umutoni Aline, yashimangiye ko abana bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kugira uruhare mu byemezo bibareba.

Ati “Abana bakwiye kugira umudendezo wo kuvuga ibitekerezo byabo, ibyifuzo n'inama ku bibakorerwa. Ni ngombwa ko bumvwa kandi ibitekerezo byabo bikitabwaho mu ngamba zigamije kubarengera.”

Ibiganiro byasojwe hasabwa ababyeyi, inzego za Leta n’abafatanyabikorwa kurushaho gutega abana amatwi, kubafasha gutanga amakuru ku ihohoterwa no kubamenyesha uko ibitekerezo byabo byashyizwe mu bikorwa.