Ibi babigarutseho ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iri serukiramuco, riteganyijwe kumara icyumweru rikazasozwa ku wa 29 Ugushyingo 2026, muri Kigali Serena Hotel.

Gakwaya Celestin, umwe mu bamaze igihe muri sinema nyarwanda, yavuze ko atari ashyigikiye igihembo cy’imodoka kuko uburyo cyatangwagamo butatumaga byanze bikunze cyegukanwa n’umukinnyi ugikwiye kurusha abandi.

Ati “Igihembo cy’imodoka na cyo ntabwo nari ngishyigikiye kuko ubundi byari ukwitora kurusha uko cyahabwaga umuntu ugikwiye. Ntabwo ari igihembo bahaga umuntu kuko agikwiye.”

Ni igitekerezo ahuriyeho n’abandi bakinnyi ba sinema, barimo Clapton Kibonge na Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, na bo bashimye icyemezo cyo kuba iki gihembo gikuwemo kuri iyi nshuro.

Uretse igihembo cy’imodoka, indi mpinduka yakozwe muri iri serukiramuco ni uguhagarika ingendo zizwi nka Road Shows, zahuzaga abakinnyi ba sinema n’abakunzi babo mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Bamwe mu bakinnyi bagaragaje ko izi ngendo zari zifite akamaro kuko zabafashaga kwegera abakunzi babo, bityo bakaba bifuza ko zazongera gutegurwa, ariko hakabanza gukemurwa imbogamizi zatumye zihagarikwa.

Niyitegeka Gratien yagize ati “Izi ngendo zo zaradufashaga kandi zari nziza. Nibaza ko zitavuyeho burundu. […] Bashobora kuba batarahuje n’aho zagombaga kujya, gusa impamvu zitazaba kuri iyi nshuro ntabwo nazimenya ubu.”

Moustapha Kiddo, ushinzwe itangazamakuru muri Mashariki African Film Festival, yasobanuye ko igihembo cy’imodoka kitakuweho burundu, ahubwo cyahagaritswe by’agateganyo kugira ngo abategura iri serukiramuco babanze banonosore uburyo kizajya gitangwa.

Yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’impaka zavutse ubwo iki gihembo cyatangwaga mu mwaka ushize, bamwe mu bakinnyi bakagaragaza kutishimira uburyo uwacyegukanye yatoranyijwe.

Ati “Umwaka ushize ubwo zatangwaga byateje impaka mu bakinnyi ba sinema batari bumvise neza amabwiriza y’uwagombaga kwegukana icyo gihembo. Itegeko ryari rimwe, kuba wagize amajwi menshi, ariko wabonye ko byateje impaka ngo hari abitoye n’ibindi.”

Kiddo yavuze ko bifuza gushyiraho uburyo bwumvikanyweho bwo gutanga iki gihembo, kugira ngo igihe kizaba cyongeye gutangwa kitazongera guteza impaka mu bakinnyi ba sinema n’abakunzi babo.

Ati “Tugiye kwicara hamwe twige uko ubutaha cyazatangwa bidateje intugunda, kuko izo nduru zikurikira ibihembo usanga zica intege yaba abaterankunga cyangwa abategura iri serukiramuco. Rero tugiye kwicara dushakire hamwe umuti urambye.”

Ku bijyanye n’ingendo zajyanaga abakinnyi ba sinema mu Ntara zitandukanye, Kiddo yasobanuye ko zahagaritswe kubera ko imyiteguro y’iri serukiramuco yahuriranye n’amatora y’abayobozi b’Uturere.

Yavuze ko izi ngendo zisanzwe zitegurwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze, bityo impinduka zari zirimo kuba mu buyobozi bw’Uturere zatumye bigorana kuzitegura uko bikwiye.

Ati “Hamaze iminsi amatora y’abayobozi b’Uturere, rero byari kutugora kubona aho tuvugisha, kandi ibikorwa byacu bisaba ko dukorana bya hafi na bo. Ngiyo impamvu twabaye tubikuyemo, nubwo hari ibikorwa tuzakorana n’abakinnyi ba sinema, kuko hategurwa umuganda tuzahuriramo n’abaturage n’ibindi bikorwa.”

Nubwo izi ngendo zitazaba muri uyu mwaka, abategura Mashariki African Film Festival batangaje ko hari ibindi bikorwa byateganyijwe muri iki cyumweru cy’iserukiramuco.

Birimo gusura amwe mu mashuri, gusura Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no Kubohora Igihugu, ndetse no kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange.

Iri serukiramuco rikomeje kuba urubuga ruhuza abakinnyi, abatunganya filime n’abakunzi ba sinema, mu rwego rwo guteza imbere uru ruganda no kurushaho kumenyekanisha ibihangano by’Abanyafurika.

Amafoto: Ntirenganya Elie