Uyu mushinga ugizwe n’imitwe ine n’ingingo 34, uje gusimbura Itegeko N° 39/2017 ryo ku wa 16 Kanama 2017 ryashyizeho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA). Impinduka z’izina ziragendana no kwagura inshingano z’ikigega mu rwego rw’amategeko.
Ubwo yagezaga uyu mushinga ku Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye, yavuze ko nubwo FONERWA yagize uruhare rukomeye mu kugerageza udushya, habayeho imbogamizi mu kwagura ishoramari no gukusanya imari y’abikorera.
Yagaragaje ko mu gihe ubushakashatsi bwa Climate Policy Initiative bwerekana ko inkunga z’amahanga zigenewe ihinduka ry’ibihe muri Afurika zagabanyutseho hagati ya 10% na 20%, imari y’abikorera yo yiyongereye igera hagati ya 55% na 60%.
Ati "U Rwanda rufite amahirwe yo kuba igicumbi cy’imari igenewe ibikorwa by’ihinduka ry’ibihe mu karere, bishingiye ku bipimo bihamye by’ubukungu, imiyoborere myiza n’imishinga myinshi ikeneye ishoramari, ariko hakenewe urubuga rwagutse rwo kuyikusanya."
Izi mpinduka zije mu gihe Gahunda y’Igihugu yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ihinduka ry’ibihe (NDC 3.0) igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyari 12 z’Amadolari ya Amerika kugeza mu 2035.
Ishami ry’ishoramari n’isoko rya karuboni
Ingingo ya 9 y’uyu mushinga iha RGF ububasha bwo gushyiraho ishami ry’ishoramari rifite ubuzima gatozi kandi rikora nk’ikigo cyigenga, rizajya rihuza imari y’imigabane y’abikorera ikajyanwa mu ngufu zisubira, ubuhinzi burambye n’ibikorwaremezo bibungabunga ibidukikije. Ikigega kizanakoresha inyandiko nyemezamwenda zishingiye ku bidukikije (Green Bonds) ndetse gitange ubujyanama mu gutegura imishinga.
Ku rundi ruhande, ingingo ya 29 yagura inkomoko y’umutungo ikongeramo amafaranga ava mu isoko rya karuboni n’ishoramari rishingiye ku Masezerano y’i Paris, harimo kugurisha ingano ya karuboni, ubuhuza, serivisi z’urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse na 5% by’amafaranga akomoka ku musaruro wa karuboni usonewe ibihugu bikiri inyuma mu iterambere.
Ibyagezweho na FONERWA n’imiyoborere mishya
Kuva mu 2012, FONERWA yakusanyije miliyoni 364 z’Amadolari ya Amerika, itera inkunga imishinga irimo Green Gicumbi yatwaye miliyoni 32 z’Amadolari yagiriye akamaro abarenga ibihumbi 530 mu buryo buziguye n’ubutaziguye, ikanahesha akazi n’ubumenyi abarenga ibihumbi 23.
Harimo kandi umushinga wa Nyandungu Eco-Park watwaye miliyoni 5 z’Amadolari, ndetse na Ampersand yahawe miliyoni 600 Frw mu igeragezwa ry’ibinyabiziga by’amashanyarazi, bigakurura ishoramari ry’abikorera riri hagati ya miliyoni 30 na 40 z’amadolari.
Mu miyoborere mishya, ikigega kizakomeza kurebererwa na Minisiteri ifite ibidukikije mu nshingano, kigire ubwisanzure mu micungire y’abakozi n’umutungo. Kizayoborwa n’Inama y’Ubuyobozi y’abantu nibura barindwi bashyirwaho n’Iteka rya Perezida mu gihe Umuyobozi Mukuru azajya yemezwa na Sena. Itegeko ririnda kandi amakimbirane y’inyungu, ribuza abayobozi bacyo n’abo bafitanye isano gupiganira amasoko atangwa na RGF.







Ibitekerezo 0