Ni ibibazo bagarutseho kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo RGB yagezaga Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.
Ubwumvikane buke muri Rayon Sports si bushya kuko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, hakunze kumvikana ihangana ryeruye hagati y’abagize Inama y’Ubutegetsi yayo [Urwego Rukuru] ikuriwe na Muvunyi Paul na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddée.
Hakunze kugaragara kudahuza ku bijyanye n’amategeko shingiro y’Umuryango, cyane mu gusobanukirwa umuyobozi uhagarariye Rayon Sports mu buryo bw’amategeko, kudashyigikirana mu bikorwa by’ikipe, kutumvikana ku mushinga w’akanyenyeri, igurwa ry’abakinnyi mu mpeshyi no ku byemezo byerekeye umutoza Afahmia Lotfi uheruka kwirukanwa.
Ibyo byagize ingaruka ku musaruro w’iyi kipe yasoje umwaka w’imikino wa 2024/25 nta gikombe itwaye no kuba ubu nta cyizere abafana bayo bafite nyuma yo gutangira nabi uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Depite Pie Nizeyimana yifashishije inkuru yatambutse kuri IGIHE igaruka ku bibazo bya Rayon Sports, yayitabarije agaragaza ko hakwiye kugira igikorwa mu maguru mashya.
Yakomeje ati “Mu muryango wa Rayon Sports hamaze igihe humvikana ibikorwa n’imvugo zitari nziza, usanga iyi miryango ikwiye kwitabwaho ngo bihabwe umurongo hakiri kare. Si ubwa mbere RGB yaba ikemuye ibibazo muri uyu muryango kuko no mu 2020 yigeze kubyinjiramo kandi ibiha umurongo mwiza. Tubona mu kinyamakuru runaka handitswe ngo agatsiko k’amabandi, no guheza ab’inyanza na Ruhango, Rayon Sports igeze aharindimuka. Uwo ni umutwe w’inkuru ariko ibivugwamo aba ari byinshi.”
Yakomeje ati “Ukumva inzego ebyiri zitandukanye z’uyu muryango zatumiye inama zitandukanye, bisaba ko inzego zibireba neza, ukajya kumva ngo zahagaritswe kubera impamvu z’umutekano. Nabazaga nka RGB ifite imiryango itari iya Leta mu nshingano, muteganya iki ngo mwinjire muri uyu muryango, mufashe gukemura ibibazo bimaze iminsi bigagaramo? Ko mbona Rayon Sports ikundwa n’abantu benshi, hakwiye kureba uko twakiza abo bakunze bayo agahinda n’ibibazo by’imiyoborere y’inzego za Rayon Sports ubona zagiye zivuguruzanya.”
Depite Kanamugire James na we yasabye ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwagaragaza ingamba zihari zigamije gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye.
Ati “Nifuza ko umuyobozi yamara impungenge abakunda iyi kipe, ifite ibibazo bitandukanye hari abayobozi bari muri Nyobozi hari abandi bari mu Nama y’ubutegetsi usanga batari guhuriza hamwe bityo Umuyobozi Mukuru wa RGB yashyira umucyo kuri icyo kibazo kivugwa muri iyo kipe n’ingamba zihari zo kubishyiraho iherezo burundu ndetse n’izindi ngamba zanakurikizwa muri siporo kugira ngo umuturage abe ku isonga.”
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibibazo biri muri Rayon Sports bikemurwe hashingiwe ku kubahiriza amategeko kandi mu buryo buzishimirwa n’abakunzi bayo.
Ati “RGB dufite mu nshingano kwandika no gukurikira imikorere y’imiryango itari iya Leta na Rayon Sports ikaba ari imwe muri iyo miryango. Muri iyo nshingano dukurikirana uko iyo miryango yubahiriza amahame y’imiyoborere.”
Yongeyeho ati “Rayon Sport ubu ngubu yavuguruye amategeko yayo ariko turi gukorana kugira ngo ayo mategeko abe ajyanye n’itegeko rigena imiryango itari iya Leta, tukaba dukomeza gukorana kugira ngo dufashe uwo muryango kubahiriza amategeko no kunoza imikorere ku buryo bwashimisha abakunzi bayo.”
Ubwo Rayon Sports yaherukaga kugira ibibazo nk’ibi byo kudahuza mu miyoborere mu 2020, byakemuwe na RGB ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo.
Inkuru bifitanye isano: https://igihe.com/imikino/football/article/agatsiko-k-amabandi-no-guheza-ab-i-nyanza-na-ruhango-rayon-sports-igeze











Ibitekerezo 0