Babigarutseho mu bukangurambaga bwa Irembo yakoreye muri ako Karere mu mirenge inyuranye irimo Cyahinda, Nyagisozi, Ruheru, Nyabimata, Ngoma ndetse na Ngera.
Ni ubukangurambaga bwamaze iminsi itatu, abaturage berekwa uburyo bajya bisabira zimwe muri serivisi n’ibyangombwa byasabwaga mu nzego z’ibanze bifashishije telefoni zabo banyuze ku rubuga rwa IremboGov.
Umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga wo mu Murenge wa Cyahinda yagaragaje ko gahunda Byikorere igiye kubafasha muri byinshi cyane ko hari abo byatwaraga umwanya basiragira ku gushaka ibyangombwa birimo n’ibyemezo by’amavuko .
Ati “Wasangaga njya gushaka icyemezo cy’amavuko ku biro bitwegereye mu rugendo nk’urw’amasaha abiri ariko nshobora kubyikorera nibereye mu rugo nkoresheje telefoni yanjye. Ibyo bizacungura igihe natakazaga n’amafaranga.”
Umuturage wo mu Murenge wa Ruheru ahari hitabiriye abarenga 670 banyotewe no gusobanukirwa uko gahunda ya Byikorere imeze n’icyo izabafasha na we yagaragaje ko agiye kujya ayikoresha aho gusiragira mu buyobozi.
Ati “Ntabwo nari nzi ko ngomba gusaba uruhushya rwo gusarura ishyamba ryanjye. Ibi rero bya Byikorere bizagabanya igihe byafataga njya ku biro gushaka izo serivisi kandi ndabona rwose barabyoroheje.”
Utuye mu Murenge wa Ngoma yagize ati “Nakoreshaga nk’isaha mu gihe nshaka kongeresha igihe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ubu rero nabyikorera nifashishije telefoni yanjye. Ndabona rwose ibi bishimangira ahazaza ha serivise zitangwa na guverinoma.”
Ubukangurambaga bwa Byikorere mu Karere ka Nyaruguru bwitabiriwe n’abaturage 2190 bafashijwe gusobanukirwa uburyo bashobora kwisabira serivisi zinyuranye zirimo nko kwishyura mituweri, ibyangombwa by’amavuko, kwandikisha irangamimerere n’ibindi bitangwa hifashishijwe urubuga rwa Irembo.
Ishimwe Noriella wari uhagarariye Irembo muri ubwo bukangurambaga yashimangiye ko ubwitabire bw’abaturage bugaragaza inyota Abanyarwanda bafite yo gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zinyuranye.
Ati “Urebye ibisubizo tubona bitanga icyizere. Mu bukangurambaga uba ubona ko abantu bafite amatsiko, bishimiye uko serivisi bashobora kuzigeraho byoroshye bitabaye ngombwa ko bakora ingendo ndende. Aha ni ahazaza turi kubaka aho ikoranabuhanga rizajya rifasha buri muturage gucungura igihe yatakazaga mu gukora ibintu ndetse n’imbaraga yashyiragamo.”
Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga buzakomereza mu Karere ka Huye guhera ku wa 12-14 Ugushyingo 2024.
Muri ako Karere Irembo izakorera mu mirenge itandukanye irimo Simbi, Maraba, Rwaniro, Kigoma, Rusatira na Kinazi.
Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugamije gufasha abaturage kumenya kwisabira serivisi z’ibanze batagombye gushaka ababibafashamo ngo batakaze umwanya n’amafaranga.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Burera bukaba buzazenguruka igihugu cyose higishwa abaturage uburyo bwo kwiha serivisi zitangwa binyuze ku Irembo, by’umwihariko serivisi z’ibanze.
Kuri ubu ku rubuga IremboGov habarizwa serivisi zirenga 230.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!