Mu minsi ishize, Atelier Jolie yatangaje ko yakiriye Nyambo MasaMara i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azamara ibyumweru bitandatu akorera ibikorwa by’ubuhanzi ahitwa ‘57 Great Jones Street’.

Muri iyi gahunda, MasaMara azahabwa umwanya wo kwerekana ibihangano bye binyuze mu imurikabikorwa rizabera muri Atelier Jolie.

Hazabaho kandi ibiganiro, amasomo n’ibitaramo bizafasha abahanzi n’abandi bazabyitabira kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’ubuhanzi.

Atelier Jolie yatangaje ko kwakira uyu Munyarwanda ari intambwe nshya mu rugendo rwo guteza imbere ihanahana ry’umuco no guha abahanzi urubuga rwo kugerageza ibitekerezo bishya, guhanga no gusabana n’abandi bakora ibikorwa by’ubuhanzi mu Mujyi wa New York.

Nyambo MasaMara yashimiye Atelier Jolie ku mahirwe yahawe, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye kuba agiye gusangiza abandi ibihangano bye, amateka ye n’ibitekerezo bye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati “Kuba ndi hano i New York ni amahirwe ntashobora gufata nk’asanzwe.”

Yagaragaje ko yishimiye icyizere yagiriwe n’umwanya ahawe wo kugerageza ibintu bishya no kungurana ibitekerezo n’abandi bahanzi, ashimangira ko ategerezanyije amatsiko ibikorwa bazafatanyamo muri ibi byumweru bitandatu.

Nyambo MasaMara ni umunyamideli n’umunyabugeni w’Umunyarwanda, wubatse izina binyuze mu bihangano amurika mu nzu y’imideli ya MASA MARA.

Uyu munyabugeni wavukiye mu Rwanda, yabaye mu bihugu bitandukanye bya Afurika mbere yo gutura muri Afurika y’Epfo, aho yashinze inzu y’imideli yitiriye izina rye.

Mu bihangano bye harimo imyambaro, ibihangano bikozwe mu bitambaro, ibishushanyo n’ibindi bikorwa by’ubugeni bihuza umuco gakondo n’uburyo bugezweho bwo guhanga.

Atelier Jolie agiye gukorana na yo ni urubuga rwashinzwe n’icyamamare muri sinema, Angelina Jolie, ruhuza abahanga mu mideli, abanyabugeni, abanyabukorikori n’abandi bafite impano zitandukanye.

Mu banyamideli bakomeye bagiye bakorana na Atelier Jolie harimo Zolaykha Sherzad wo muri Afghanistan washinze inzu y’imideli ya Zarif Design na Ozwald Boateng, umunyamideli w’Umwongereza wamamaye mu guhanga imyambaro y’abagabo.

Hari kandi Simon Ungless, umuhanga mu mideli wigeze gukorana na Alexander McQueen; Soull na Dynasty Ogun, bashinze inzu y’imideli ya L’Enchanteur ndetse na Patricia Voto, washinze ONE/OF, izobereye mu kongera kubyaza umusaruro ibikoresho byakoreshejwe mu guhanga imyambaro.

Abandi banyabugeni bagiye bakorana na Atelier Jolie barimo Valerj Pobega, Duke Riley na Pierre Fouché.

Nyambo MasaMara yinjiye mu mikoranire na ‘Atelier Jolie’ ya Angelina Jolie