Uyu muhanzi uririmba mu njyana ya Afro Beat yibarutse nyuma y’iminsi ine urukiko rwemeje ko yemerewe gutandukana n’umugore wa mbere Mbabazi Liliane. Aba bombi bari barashakanye mu mwaka wa 2006 ariko ntibarambane nk’uko babisezeranye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza 2015 nibwo Mwiza Joannah, umukunzi mushya wa Uncle Austin yabyaye ndetse ubu we n’uruhinja bameze neza.

Mwiza Joannah, umukunzi wa Uncle Austin basigaye babana mu nzu
Mwiza Joannah, umukunzi wa Uncle Austin basigaye babana mu nzu

Uncle Austin atangaza ko nyuma yo kwemererwa gatanya n’uwahoze ari umugore we ubu ngo arangamiye kwita ku mukunzi we mushya Mwiza Joannah no gukora ibibateza imbere bombi.

Umukobwa wavutse, abaye umwana wa kabiri uzwi Uncle Austin yabyaye ku bagore batandukanye. Uncle Austin yatandukanye na Mbabazi Liliane bafitanye umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka icumi.

Uncle Austin n'umukunzi we mushya
Uncle Austin n'umukunzi we mushya
Uncle Austin aherutse gutandukana n’umugore we byemewe n’amategeko. Foto/Inyarwanda
Uncle Austin aherutse gutandukana n’umugore we byemewe n’amategeko. Foto/Inyarwanda