{Tariki ya 27 Ukwakira 2013 muri Serena Hotel, umuhanzi Jules Sentore azakora igitaramo yise “Have Udatsitira” cyo kumurika Album ye ya mbere yise yise “Uraho Neza”.}

Jules Sentore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Udatsikira
Jules Sentore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Udatsikira

Muri iki gitaramo Sentore azaba ashyigikiwe n’abahanzi b’inararibonye mu muziki Masamba na Mariya Yohana .

Aganira na IGIHE, Masamba yavuze ko ubu Jules Sentore ari mu mwiherero, aho ari gutegurira abakunzi be kuzabereka igitaramo cyiza cya LIVE.

Sentore we yabwiye IGIHE ko yatumiye abahanzi yubaha cyane ku munsi wo kumrurika Album ye ya mbere.

Yagize ati “Ubwo nzaba murika Album yanjye bizaba bimeze nk’ubukwe, nzaririmba n’ijwi ryanjye ry’umwimerere n’ibyuma”.

Sentore yamamaye mu gucuranga gakondo ari kumwe na Masamba
Sentore yamamaye mu gucuranga gakondo ari kumwe na Masamba

Have Udatsikira ya Jules Sentore na Masamba: