Urban Boyz yandikiye Bralirwa isezera muri iri rushanwa ku mpamvu z’uko amafaranga agenerwa umuhanzi buri kwezi ku bitaramo bine akora hatitawe ku kuba ari umwe cyangwa itsinda, bo basanga ari make cyane ku buryo bitazabashobokera ngo bayakoreshe mu myiteguro yabo nk’abahanzi bashaka kwiyerekana neza.

Aba bahanzi basezeye mu irushanwa nyuma y’uko bari baragize amahirwe yo kwinjira mu cyiciro cy’abahanzi 15 bagomba kuzatorwamo 10 bazahatanira PGGSS ya 5. Abahanzi bahatanira imyanya 10 ya mbere bageze kure imyitozo ya Live bitegura igitaramo kizatangarizwamo abemerewe kurushanwa ku itariki ya 7 Werurwe 2015.

Ubu hasigayemo abahanzi 14 ari bo:

Abagabo:

1. Active
2. Bull Dogg
3. Bruce Melody
4. Danny Nanone
5. Dream Boyz
6. Senderi Hit
7. Jules Sentore
8. Social Mula
9. Naason

Abagore

1. Jody
2. Knowless
3. Queen Cha
4. Paccy
5. Young Grace