-Batangiye ari batanu, bakoreraga ahitwaga i Butare
-Batangiye barwararwaza, icyizere cyo kumenyekana cyari hafi ya ntacyo
-2009-2010 bayoboye ibindi byamamare byo mu Majyepfo
-Bigiriye inama yo kwambuka Nyabarongo baza ku gicumbi cy’iterambere
-Banikiye abahanzi bose bamaranira kurenga imipaka y’u Rwanda
-Bamaze imyaka ikabakaba 8 biyuha akuya, hari ibyiringiro…
Hari abandi bahanzi mu Rwanda bagiye bagerageza gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu mahanga, ibyo bakoze ntibitange umusaruro bifuzaga, hari n’abatangiye iri siganwa ryo gushyira umuziki nyarwanda ku muvuduko wo hejuru mu iterambere ryawo ku Isi bakabivamo rugikubita, abandi bagahanyanyaza ariko mu nzira bagahura n’ibibazitira bagacika intege bakigarukira ku mbehe yabo mu Rwanda.

Urban Boyz ni bo bahanzi bonyine muri uru rugendo rwo kwambutsa muzika nyarwanda imbibi z’u Rwanda bagerageje guhuza imbaraga n’abahanzi benshi bakomeye muri Afurika. Nubwo bagiye bahura n’ibicantege byinshi mu kuzamura muzika yabo ngo bayitereke ku isonga ry’umusozi witwa ‘Biruhanya’ mu rugamba rw’iterambere, ubu bafite icyizere ko imbere habo ari heza.
Safi, Nizzo na Humble Jizzo, abasore bigaranzuye benshi mu muziki w’u Rwanda baratangiriye mu cyaro, ubu ni bo bari imbere y’abandi mu gukorana n’ibyamamare byinshi mu muziki wo muri Afurika.

Kuva muri 2010 kugeza muri 2015, iri tsinda rimaze gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze bagera ku munani ndetse bose mu bihugu byabo ni ntayegayezwa. Izi ndirimbo Urban Boyz yakoranye n’aba bahanzi zabavanye ku rwego rumwe zibashyira ku rundi, byabahesheje kwitabira amarushanwa akomeye, ibihembo bihatanirwa n’abahanzi bakomeye mu Karere, kwitabira amaserukiramuco, gucurangwa muri Televiziyo mpuzamahanga, guhabwa akazi n’ibindi.
2010-2011: Urban Boyz ft Rabadaba
Mu mwaka wa 2010 Urban Boyz yakoranye indirimbo na Rabadaba wo muri Uganda, icyo gihe uyu muhanzi yari mu ba mbere bari bahagaze neza muri Uganda. Icyo gihe yari akunzwe mu ndirimbo nka ‘Ability’ ft Good Life, ‘The Whistle Song’ n’izindi.
Rabadaba na Urban Boyz bakoranye indirimbo yitwa ‘Intego’, nubwo itabambukije imipaka nk’uko babyifuza icyo gihe ariko yanabafashije gukomeza kuba imbere y’abandi mu Rwanda , by’umwihariko nta tsinda ryayingayingaga Urban boyz uretse The Brothers yari yarashinze imizi kuva kera.
2012: Urban Boyz ft Jackie Chandiru
Uyu mwaka wahiriye iri tsinda mu buryo bukomeye, rikimara gukorana indirimbo na Jackie Chandiru ryahise ryinjira muri Primus Guma Guma Super Star.
Icyo gihe ntibahise bagira amahirwe yo kwinjira mu irushanwa ahanini kubera ko amatora yatangiye gukorwa batari mu gihugu. Emmy yaje kwerekeza muri Amerika, iri tsinda rihita rimusimbura ndetse rigeze mu irushanwa rizengereza benshi mu bo bari bahanganye kubera indirimbo zikunzwe bari bafite icyo gihe.

‘Take it off’ ni imwe mu ndirimbo bakoze zikabahira ndetse zikazamura izina ryabo mu buryo bukomeye haba mu Rwanda no mu karere.
2012:Urban Boyz ft Whashington
Nyuma ya Jackie Chandiru bakoranye iyo bise ‘Take it Off’, aba basore bahise bihuza na Washington, umwe mu batunganya imiziki bahagaze neza muri Uganda. Iyi ndirimbo nayo yatije umurindi iri tsinda mu gukomeza kugaragaza ko riza imbere y’andi yose mu Rwanda.
Muri icyo gihe hari andi matsinda nayo yageragezaga kuzamura umutwe nka Dream Boyz na Just Family ariko byari bigoranye ko bigaranzura Urban Boyz icyo gihe yari itangiye kwinjira muri Afurika y’Uburasirazuba.
Urban Boyz na Washington icyo gihe bakoranye iyo bise BMW(Be My Wife) nayo yakunzwe cyane mu Rwanda.
2013: Urban Boyz ft Good Life
Muri uyu mwaka Urban Boyz nibwo yari itangiye kugaragaza ko ifite amashagaga yo gukorana n’abahanzi bose bakunzwe mu karere. Icyo gihe bakorana na Radio na Weasel bari banafite umugambi wo gukorana na P Square gusa birabagora cyane ndetse ntibagigeraho.
Radio na Weasel bakoranye na Urban Boyz indirimbo yitwa ‘Ndayifite’ , nyuma y’aho bahise banigaragaza neza mu Rwanda bitabira amarushanwa akomeye y’umuziki banitwara neza . Muri Salax Awards babaye umuhazi w’umwaka banegukana umwanya wa kabiri muri PGGSS ya 3.
2013: Urban Boyz ft Nameless
Nubwo indirimbo bakoranye itabashije kurangira neza ngo bayishyire hanze haba mu majwi no mu mashusho, mu mpera za 2013 bakoranye indirimbo na Nameless ikaba yaragombaga kurangirizwa muri Kenya ari naho bagombaga gukorera amashusho yayo.

Ntibyaje kurangira neza kuko amashusho yayo atakozwe ndetse na audio yayo ntiyajya hanze gusa Nameless asanzwe afitanye umubano na Urban Boyz ndetse biri mu mishinga ko bazahurira mu bindi bikorwa by’umuziki.
2014: Urban Boyz ft Iyanya
Mu ntangiriro za 2014 Safi, Nizzo na Humble Jizzo berekeje muri Nigeria bafite umugambi wo gukorana na Wizkid, Mr Flavour na Davido ariko birabagora cyane. Yari inshuro ya mbere bagiye muri iki gihugu ni ndetse umuziki wabo wari utaracurangwa n’umunsi n’umwe mu bitangazamakuru bya Nigeria.

Bamze kubura amahirwe yo gukorana indirimbo n’ibyamamare bari bateganyije baje kumvikana n’uwitwa Iyanya abemerera ko bakorana indirimbo bayita ‘Tayali’ ndetse bavuyeyo bayikoreye n’amashusho.
‘Tayali’ ni yo ndirimbo ya mbere mu zakozwe n’abahanzi nyarwanda bakorera umuziki mu gihugu imbere yatambukijwe inshuro nyinshi kuri Televiziyo mpuzamahanga zikomeye cyane cyane kuri Trace TV.
Ni nayo ndirimbo isa n’iyaharuriye inzira aba bahanzi muri Nigeria no mu karere. Yatumye bahatanira ibihembo bya Hipipo Music Awards mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe mu karere aho bari bahanganye na Sitya Loss( Eddy Kenzo), Ndagushima (Ommy Dimpoz), Number One( Diamond Platnumz), Nishike (Touch Me) ( Sauti Sol), Love You Everyday(Bebe Cool), Kioo (Jaguar) na Baramushaka( Knowless).
Byanabahesheje kwitabira iserukiramuco rikomeye muri Nigeria ryitwa Gidi Culture Festival.
2014: Urban Boyz ft Sat B
Nyuma yo gukorana na Iyanya wo muri Nigeria Urban Boyz yahise ikurikizaho Sat B na we uri mu ba mbere bakunzwe i Burundi. Icyo gihe bakoranye indirimbo bise ‘Urankirigita’, banahuriye na we mu bitaramo byo kumurika album ya Gatandatu bise ‘Tayali’. Bayimurikiye i Bujumbura aho bari bafite umubare munini w’abafana.
2015: Urban Boyz ft Timaya
Bagiye muri Nigeria ku butumire bw’abateguye iserukimuco rikomeye muri iki gihugu ritwa Gidi Culture Festival. Ibuye bateye ryishe inyoni ebyiri dore ko banavuyeyo bakoranye indirimbo n’icyamamare Timaya.
Muri iri serukiramuco ngo bungukiyemo byinshi bikomeye bizanabafasha gukomeza kuzamura urwego rw’umuziki wabo gusa ngo by’umwihariko indirimbo ‘Tayali’ yabafunguriye amayira. Mu biganiro bagiye bagirana n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byari byitabiriye iri serukiramuco buri munyamakuru yabanzaga kubabwira ko ‘Tayali’ ari indirimbo ibahagarariye mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati “Twagiranye ibiganiro n’abanyamakuru bakomeye muri Afurika, ahantu hose batubwiraga ko Tayali ari indirimbo bazi kandi banayishimiye. Yadufunguriye amayira, ikindi kandi ni uko iyi twakoze na Timaya yo izaturenza imipaka kurusha ‘Tayali’ ndetse n’izina ryacu rikomeze kwaguka”
Indirimbo bakoranye na Timaya bayise ‘Show Me Love’. Uyu Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya, ku myaka 38, ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, akaba ari na we washinze itsinda rya Dem Mama Soldiers. Yamenyekanye cyane mu muziki mu mwaka wa 2006 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa "Dem Mama".
Yegukanye ibihembo bikomeye mu myaka yose amaze mu muziki. Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Bum Bum’ ft Sean Paul, ‘Sanko’, ‘Ukwu’ n’izindi nyinshi.

Dusibize amaso inyuma
-Ibi bikorwa byose n’imihigo Urban Boyz ifite muri iki gihe ibikesha umuhate, kugira ishyaka no kugira umutima wo guhora imbere muri byose. Yabigezaho kandi ibikesha abayifasha mu muziki barangajwe imbere n’umugabo witwa 2PAC wabafashije bikomeye bakiba i Butare ndetse na Nsengumuremyi Richard , Umuyobozi wa Super Level, ari nayo Label bakoreramo umuziki wabo.
-Uyu Nsengumuremyi Richard ni na we wagize uruhare rukomeye mu guhuza Urban Boyz n’aba bahanzi bose, ni na we watangaga amafaranga n’ibindi byose aba basore bakeneraga kugira ngo izi ndirimbo zikorwe.
-Ni we wafashije Bruce Melody gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Uganda nka Fille ndetse na Jamal mu ndirimbo zamufashije kuzamuka mu muziki mu mwaka wa 2013-2014 gusa kuri ubu bo bari mu nkiko.
Umwanzuro
Nta wundi muhanzi mu Rwanda, haba ababanjirije itsinda rya Urban Boyz mu muziki, abatangiranye naryo n’abavutse nyuma yaryo wari wagerageza gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze bangana gutya. N’uwagerageje kubikora yakoranye n’umwe gusa cyangwa babiri ndetse unarebye umusaruro bavanyemo n’uwo Urban Boyz ifite birahabanye cyane.




Twitter:@murungisabin




Ibitekerezo 0