Itsinda rya Urban Boys ryashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Yawe’ bari baherutse gushyira hanze mu buryo bw’amajwi. Amashusho y’iyi ndirimbo afite umwihariko utari umenyerewe mu Rwanda ku buryo benshi bashobora kuyarangamira ndetse bikomeza gutuma iri tsinda rimaze iminsi mu muziki wo mu Rwanda, rifatwa nka rimwe mu bafite amashusho y’indirimbo nziza kurusha abandi mu Rwanda.
Urban Boys igizwe na Safi, Humble na Nizzo, isanzwe izwiho kugira amashusho y’indirimbo meza kuva batangira muzika, mu ndirimbo yabo nshya ‘Yawe’ naho hagaragaramo ibintu bidasanzwe bimenyerewe mu ndirimbo zo mu Rwanda.

Mu kiganiro na Safi umwe mu bagize iri tsinda, yavuze ko hari ibintu byinshi biri muri iyi ndirimbo bituma igira umwihariko.
Yagize ati: “Icya mbere navuga ko ari imwe mu ndirimbo zigaragayemo abantu benshi, mu Rwanda tumenyereye izirimo abantu 10, 20, ariko yo irimo abantu benshi cyane, ikindi kuyikora byadufashe umwanya turayitegura dutumira abantu, ababishaka, abafana bacu n’abandi; ikindi cya kabiri uwayikoze ni umuntu uri ku rwego rwiza kuko niwe wakoze Sitya loss ya Eddy Kenzo, ni umuntu ukomeye ukorana n’abahanzi bo muri Afurika y’Epfo n’ahandi, yaramamaye, twifuje ko nawe adukorera kuko tumuziho ubuhanga n’indirimbo yakoze yageze kure cyane kandi abamaze kubona iyi ndirimbo bari kuyishimira cyane.”
Safi kandi yagize icyo avuga ku mwihariko ukunze kuranga Urban Boys aho indirimbo zabo zikundwa cyane cyane mu mashusho kuva batangira muzika. Ibi kandi bikaba byaratumye banahabwa ibihembo byinshi kubera amashusho y’indirimbo zabo.
Aha yagize ati: “ibanga twe dukoresha, burya gusohora indirimbo ntukore amashusho ntacyo uba ukoze, ntabwo indirimbo z’amajwi zonyine zihagije, ubwo rero indirimbo nyinshi tugerageza kuzikorera amashusho, ikindi abantu batazi buriya akenshi dushyira ingufu mu gutegura amashusho bigatuma abantu bamenya n’icyo twashakaga kuvuga muri ya ndirimbo kandi bituma irushaho gusobanuka, ikindi twebwe amashusho turemera akaduhenda kandi mbere yo kuyafata (amashusho), dufata umwanya wo kwitegura tugategura uko bizaba bimeze, tugashaka aho tuzakorera, tugashaka ibikoresho mu gihe abandi wenda bajya bafata umunsi umwe bakavuga ngo ejo tuzafata amashusho…”
Hari indirimbo nyinshi Urban Boys yagiye ikora zikanyura abakurikira umuziki wo mu Rwanda. Muri zo harimo Mary Me, Ishyamba, Reka Mfukame, Umwanzuro, Barahurura, Kubita, Bibaye n’izindi nyinshi.
Iri tsinda kandi riherutse gukorana indirimbo n’icyamamare Iyanya ukomoka muri Nigeria. Iyi ndirimbo bise Tayali yabaye iya mbere y’iri tsinda yabashije kunyura kuri televiziyo ya Trace Africa.
Gukora amashusho menshi kandi agaragaramo ibintu byihariye mu muziki wo mu Rwanda, biri mu byatumye iri tsinda rinahabwa akazina ka Swagga Boys.
Reba Yawe ya Urban Boys hano:
Reba kandi:
Barahurura
Mary me




Ibitekerezo 0