{Abantu benshi bakunze kwibaza ko abahanzi aba ari nk’abantu b’ibyigenge, bananiye ababyeyi cyangwa bataye indangagaciro z’umuco, ariko burya si ko bose bameze kuko usanga abenshi bagifite ababyeyi cyangwa imiryango ibakabukira, Riderman ngo ababyeyibe ni bamwe mu bantu bakurikiranira hafi ibyo akora, yakosa bakamugaya, yakora neza bakamushima.}

Riderman aganira na IGIHE, yavuze ko akenshi ababyeyi be bamushyigikira kandi nk’umuntu mukuru ushobora kwifatira imyanzuro, akenshi bubaha imyanzuro aba yifatiye.

Mu mwaka wa 2008, Riderman yahanganye cyane n’itsinda ry’abaraperi ryarimo rizamuka muri icyo gihe rya “B Gun”, aho buri ruhande rwagiye rusohora indirimbo zitukana kandi zisebya urundi ruhande, icyo gihe ngo nibwo ababyeyi ba Riderman bigeze bamugaragariza ko batishimiye ibintu arimo gukora habe na gatoya, ndetse ngo byaje no gutuma abihagarika kugira ngo adakomeza kwibabariza ababyeyi akoresha impanoye nabi.

Mu bihe bya vuba ariko ngo ababyeyi ba Riderman bamushimiye cyane ku ndirimbo “Igicaniro” yanitiriye album ye ya gatatu yamuritse mu mwaka w’2011.