{Umuhanzi Senderi Interanational Hit yashyize hanze indirimbo nshya mu majwi n’amashusho ibwira urubyiruko ko rwagombye kwanga ibirutanya rugaharanira ibiruhuza.}

Muri iyo ndirimbo, Senderi yagize ati “Uri Umunyarwanda uko waba usa kose. Wavutse ubisanga, twese dufitanye isano.”
Akongera ati “Nimuze turenge uru rwango rwabibywe n’abakoroni igihe bashyiragaho ibuku itanya Abanyarwanda.”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senderi yavuze ko muri iyi ndirimbo yifuje kubwira urubyiruko ko ibihuza Abanyarwanda ari byo byinshi kurusha ibibatanya.
Ati “Iyi ni impano mpaye urubyiruko kuko nizo ngufu z’igihugu cy’ejo hazaza mbasaba kurandura ibyabatanya bakarengera ibibahuza bakareka amateka ya ba sogokuruza bahawe n’abakoroni.”
Umuhanzi Senderi International Hit amenyerewe cyane ku ndirimbo nk'izi zitanga ubutumwa burebana na gahunda za Leta y'u Rwanda, harimo gushishikariza Abanyarwanda kugira isuku, kwiyunga, guharanira amahoro, gukora n'ibindi.


-* Umunyarwanda ya Senderi:
-*
-* Intangiriro:
-* I’m Senderi International Hit,
-* Turandure ibidutanya, turengere ibiduhuza
-* Inyikirizo:
-* Uri umunyarwanda
-* Uko waba usa kose
-* Wavutse ubisanga
-* Twese dufitanye isano (2X)
-* 1.
-* Iki nicyo gihe rubyiruko
-* Turandure ibidutanya
-* Turengere ibiduhuza
-* Bana b’u Rwanda nimuze twirage uru Rwanda
-* Ruzira amoko n’amacakubiri twavutse dusanga
-* Nta wusaba aho avukira
-* Ndi Umunyarwanda Imbaraga zanjye
-* Nzazubakisha igihugu cyanjye
-* Inyikirizo:
-* Uri umunyarwanda
-* Uko waba usa kose
-* Wavutse ubisanga
-* Twese dufitanye isano (2X)
-* 2.
-* Nimuze turenge uru rwango
-* Rwabibywe n’abakoroni
-* Igihe bashyiragaho ibuku itanya Abanyarwanda
-* Rubyiruko nimuze twubake uru Rwanda
-* ruzira ipfunwe n’ikimwaro
-* Reka ubwo bwoko, ubu n’ubu
-* Ntacyo bimaze (3X)
-* Inyikirizo:
-* Uri umunyarwanda
-* Uko waba usa kose
-* Wavutse ubisanga
-* Twese dufitanye isano (2X)
-* 3.
-* Nta ngurane y’u Rwanda ibaho
-* Wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi
-* Uhora wigunze, tera intambwe
-* Renza amaso ayo mateka
-* Ufite imiryango yakoze Jenoside
-* Menya yuko icyaha ari gatozi
-* Ubaka amateka azira ikimwaro
-* Ubaka amateka asaba imbabazi
-* Ubaka amateka azira ipfunwe
-* Mu muryango nyarwanda
-* Inyikirizo:
-* Uri umunyarwanda
-* Uko waba usa kose
-* Wavutse ubisanga
-* Twese dufitanye isano (2X)
-* Umusozo:
-* Turandure ibidutanya, turengere ibiduhuza
-* Inyikirizo:
-* Uri umunyarwanda
-* Uko waba usa kose
-* Wavutse ubisanga
-* Twese dufitanye isano (2X)
Ndi Umunyarwanda ya Senderi International Hit:




Ibitekerezo 0