Mu kiganiro na IGIHE, Senderi yasobanuye ko mu bahanzi icyenda ahanganye na bo nta n’umwe umurusha imbaraga , haba mu muziki, ubuhanga ndetse n’ingufu zisanzwe z’umubiri. Ngo nta kintu na gito yikanga cyazamubuza kwegukana igikombe.
Yagize ati “Abo bose uko mwababonye duhanganye nta n’umwe unteye ubwoba. Igikombe nzagitwara nta shiti, ubundi muri uru Rwanda abahanzi natinyaga muri Guma Guma ni Jay Polly na Riderman, kuba narabakize nariruhukije. Bralirwa niduhe urubuga tuzenguruke ubundi bampe igikombe cyanjye”

Senderi wakoranye indirimbo na Jay Polly bakayita ‘Umuvuduko’, ngo yatangiye ingamba nshya zizamufasha guhangana ‘n’abahanzi b’abana mu muziki’ bityo agatwara miliyoni 24 zizatangwa na Bralirwa. Kimwe mu byemezo yafashe ni ukwinjira muri Tuff Gang kugira ngo abafana b’injyana ya Hip Hop bose abigarurire.
Ati “Ubu ndi muri Tuff Gang, namaze kwinjiramo. Abafana ba Jay Polly bose ubu babaye abanjye, Tuff Gang nyirimo kuko nanjye ndi umuraperi, ikindi kandi nakoranye na Jay Polly, ubu abafana be bose ni abanjye. Kuba Bull Dogg arimo ari umu Tuff Gang ntacyo bimbwiye, nanjye ndi muri Tuff Gang”
Uyu muhanzi wakoze agashya akaza mu gitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bahatanira PGGSS mu icupa rya Primus yabajishije ku bafundi, avuga ko ryamutwaye akayabo k’amafaranga 535,000 aharanira guhiga bagenzi be haba mu dushya no gutungurana.

Ati “Ririya cupa ryakozwe n’umufundi w’umufana wanjye wo ku Gisozi , mbere ya Guma Guma yambajije icyo yamfasha mubwira ko yankorera agakoryo nazerekana. Yahise ampa icyo gitekerezo ubundi duhita tubikora. Icyampenze ni ariya mapine nashyizeho, kurisiga amarangi no kurigeza hariya”








Ibitekerezo 0