Miss Aurore Kayibanda yatangaje ko kugura indi modoka ari byo byamufashije we na Eric Gakwaya kwegukana umwanya wa gatatu mu isiganwa rya ‘Huye Rally 2026’, ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, mu Karere ka Huye.
Kayibanda wakinanye na Gakwaya nka copilot, yabwiye IGIHE ko imodoka bakoreshaga mbere yabatezaga imbogamizi, bahitamo kuyisimbuza indi.
Ati “Ni isiganwa nishimiye cyane kuko uyu munsi nabonye hitabiriye imodoka nyinshi kandi nyinshi zibasha kurangiza. Ikintu cyadufashije kwitwara neza ni uko twateguye imodoka, kuko mu minsi ishize ari yo yadutezaga imbogamizi. Ubu twabashije kugura indi, uyu munsi bigaragara ko imeze neza kandi twabashije kurangiza irushanwa.”
Gakwaya na Kayibanda basiganwaga mu modoka yo mu bwoko bwa Subaru Impreza STI N10. Baje inyuma ya Giancarlo Davite na Matteo Davite begukanye umwanya wa mbere batwaye Mitsubishi Lancer Evo X, ndetse n’Umunya-Uganda Ponsiano Lwakataka wari kumwe na Mwambazi Lawrence muri Subaru Impreza STI N12B, begukanye umwanya wa kabiri.
Kayibanda yavuze ko bagiye kwifashisha amasomo bakuye muri iri siganwa mu kwitegura irindi bazitabira mu mpera z’Ugushyingo 2026.
Yanagaragaje ibyishimo yatewe n’uko u Rwanda rugiye kwakira isiganwa rya Formula 1, avuga ko bizatanga amahirwe ku Banyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, ndetse bikarushaho kumenyekanisha igihugu.
Ati “Ni ibintu byanshimishije kuko bizamura ibendera ry’u Rwanda. Ikindi ni uko bizazana abashoramari mu gihugu cyacu, bigatanga amahirwe ku rubyiruko, iterambere ry’Igihugu rigakomeza kuzamuka.”
Miss Aurore Kayibanda amaze umwaka urenga yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka. Isiganwa rya mbere yitabiriye ni ‘Nyirangarama Tare Sprint Rally 2025’, ryabaye muri Nzeri 2025.








Ibitekerezo 0