Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Idrissa yirinze gutangaza amazina y’uwo yareze, avuga ko adashaka kugira icyo akora cyabangamira inzira y’amategeko.

Icyakora, IGIHE yamenya ko uwo muntu ari uwahoze ari umushoferi wa Idrissa Ouedraogo na Ishimwe Vestine, umaze iminsi agaragara mu biganiro bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ku mubano w’aba bombi n’ibibazo biri mu rushako rwabo.

Uyu mushoferi yatangiye gukorera Idrissa atarashyingiranwa na Vestine, akomeza kubatwara bombi nyuma y’uko babanye nk’umugabo n’umugore.

Mu minsi ishize, uyu wahoze ari umushoferi wabo na we yatangaje ko yarezwe na Idrissa, ariko agaragaza ko abona arengana, kuko asanga ibyo yavuze nta kidasanzwe birimo ugereranyije n’amakuru avuga ko azi.

Abajijwe kuri iki kirego, Idrissa Ouedraogo yemeje ko umunyamategeko we yakigejeje kuri RIB, ariko ashimangira ko adashaka gutangaza amazina y’uwo arega.

Ati “Nahisemo kudatangaza amazina y’uwo muntu mu ruhame muri iki gihe, mu rwego rwo kubaha inzira y’amategeko igikomeje. Umunyamategeko wanjye yashyikirije RIB ikirego kijyanye n’amagambo yantangajweho ku mbuga nkoranyambaga.”

Idrissa yavuze ko ikirego cye gishingiye ku magambo yatangajwe mu ruhame, arimo amushinja uburiganya, agaruka ku buzima bwe bwite n’urushako rwe, ndetse n’andi avuga ko yabonye nk’akubiyemo iterabwoba.

Yahakanye ibyo aregwa, ashimangira ko ibirego bikomeye nk’ibyo bikwiye kujyana n’ibimenyetso bifatika kandi byizewe.

Yavuze ko yasabye inzego zibishinzwe gusuzuma ayo magambo kugira ngo zimenye niba hari amategeko yaba yararenzweho.

Abajijwe niba hari ikibazo cyihariye afitanye n’uwo muntu cyangwa niba hari impamvu yaba ituma akomeza kumuvugaho, Idrissa yavuze ko adashaka gukeka imigambi y’abandi adafite ibimenyetso.

Yasobanuye ko icyo agamije atari ugukomeza amakimbirane binyuze mu itangazamakuru, ahubwo ari ugushaka ko ukuri kugaragazwa, uburenganzira bwe n’icyubahiro cye bikubahirizwa.

Ku bijyanye no kuba iki kirego cyaba gifitanye isano n’ibibazo biri hagati ye na Ishimwe Vestine, Idrissa yavuze ko ibyo ari ibintu bibiri bitandukanye, nubwo amwe mu magambo yatangajwe agaruka ku buzima bwite bwabo.

Yashimangiye ko ikirego yatanze kitagamije gukemura amakimbirane yo mu rushako rwe, ahubwo ko kireba amagambo yatangajwe mu ruhame yifuza ko asuzumwa hakurikijwe amategeko.

Idrissa yatangaje ko umunyamategeko we yashyikirije RIB ikirego ku wa 9 Ukwakira 2026, asaba ko hakorwa iperereza ku magambo yatangajwe no ku buryo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko icyo kirego gikubiyemo amakuru y’ibiganiro byabereye ku mbuga nkoranyambaga bifitanye isano n’iki kibazo, ndetse n’amakuru yerekeye umuntu ushobora gutanga ubuhamya.

Ati “Ubu ntegereje ko inzira ziteganywa n’amategeko zikurikizwa, kandi sinifuza guca urubanza mbere y’uko inzego zibishinzwe zisoza akazi kazo. Nzubaha imirimo yazo kandi ntange ubufatanye aho bizakenerwa.”

Yashimangiye ko intego ye ari ukugaragaza ukuri binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, aho kwishora mu guhangana n’abandi mu ruhame.

Idrissa Ouedraogo yemeje ko aherutse kurega uwamuharabitse
Ku rundi ruhande, ruracyageretse hagati ya Idrissa Ouedraogo usaba umugore we gupimisha ADN umwana wabo mu gihe undi we asaba gatanya