Meddy wageze mu Mujyi wa Bruxelles kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kamena 2015 agiye gukora igitaramo kibimburira ibindi azakorera mu bice bitandukanye bituyemo Abanyarwanda mu Busuwisi, u Bushinwa n’ahandi.

Igitaramo cya mbere Meddy azakorera hanze y’Umugabane wa Amerika, ari naho aba kuva mu mwaka wa 2010, kizabera mu Bubiligi ku itariki ya 4 Nyakanga 2015. Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu, nta gitaramo Meddy yigeze akorera hanze ya Amerika uretse ibitaramo bito yatumirwagamo muri Leta zitandukanye.

Meddy ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Burinde bucya’, ‘Nka Paradizo’ n’izindi yavuze ko yishimiye uburyo yasanze abafana be bamwiteguye ndetse na we ngo agiye gukora iyo bwabaga azakore igitaramo kizabashimisha.

Ibi bitaramo ari kubitegura mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Ni njyewe Meddy’ ndetse na byo yabihaye iyo nyito.

Igitaramo kizabimburira ibindi yise ‘Ni njyewe Meddy’ kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ahitwa Birmingham Palace mu Bubiligi ku bufatanye na Team Production iyobowe na Karekezi Justin.