{Guhera tariki 30 Kamena uyu mwaka kugera ku ya 3 Nyakanga, u Rwanda ruzakira inama yiga kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza ku mugabane wa Afurika, Aziya ndetse n’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.}
Iyi nama ije ikurikira inama mpuzamahanga nyafurika ya Banki nyafurika isura amajyambere (BAD) yabereye mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka, iyi izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 30.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza mu Rwanda (RGB) bwagiranye n’abanyamakuru, bwatangaje ko iyi nama yateguwe ku bufatanye n’amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye, ikigo cy’ubushakashatsi mu guteza imbere imiyoborere myiza na Demokarasi cy’Umuryango w’ibihugu byo biyaga bigari (ICGRL) ndetse na Kaminuza Cheyney yo muri leta ya Pennsylvania muri USA.
Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase yavuze ko insanganyamatsiko y’iyi nama ari imiyoborere myiza muri Afurika, muri Aziya no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati no guha urubuga urubyiruko kugira ngo hagerwe ku iterambere rirambye.

Abajijwe impamvu u Rwanda ari rwo rwatoranijwe kuberamo iyi nama, Prof Shyaka Anastase yavuze ko u Rwanda rwagiye rugaragaza imiyoborere myiza mu byiciro bitandukanye by’ubuyobozi.
Prof. Shyaka yakomeje avuga ko ibihugu bizitabira iyi nama bizaza bikagira ibyo byigira k’u Rwanda ku bijyanye n’imiyoborere myiza ndetse n’u Rwanda rugire icyo rwungukira ku bindi bihugu mu kubaka imiyoborere ibereye abaturage kandi ibateza imbere.
Mu kiganiro Dr. Oluwole Owoye, impuguke yaturutse muri Kaminuza ya Cheyney yo muri leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibihugu byinshi ku Isi bifite icyo byakwigira k’u Rwanda mu kwimakaza imiyoborere myiza.
Dr. Oluwole Owoye yagize ati “Abayobozi benshi mu Rwanda bafite ubushake bwo kumva abaturage bakaganira bagahana ibitekerezo ari na byo bikomeje gufasha u Rwanda mu iterambere. Ibindi bihugu bifite umukoro wo kwigira ku Rwanda cyane ibihugu bya Afurika”.
Akomeza agira ati “Iyo ugiye muri Senegal cyangwa Ghana usanga nta tandukaniro rinini rihari mu miyoborere ariko ugasanga ikibazo kikiri mu guha urubuga abaturage na bo ngo bagaragaze icyo batekereza.”
Mu rwego rwo gukomeza kwitegura iyi nama, muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda hagiye gutangira ibiganiro bigamije kuganira n’impuguke ku miyoborere myiza ari na yo ntego ihamye y’iyi nama.



Ibitekerezo 0