Hari hashize imyaka ibiri igihugu cya Tanzania gihakana cyivuye inyuma amakuru yose agishinja guha icumbi, ubufasha, inama n’ubuhuza abarwanya Leta y’u Rwanda mu nzira za Politiki n’ababikora mu nzira za Gisirikare.

Amacenga ya Tanzania mu gufasha abarwanya u Rwanda
Muri iyo myaka yose ndetse na mbere yayo, nta gihe u Rwanda rwahwemye kugaragaza ko Tanzania igeze kure ubuhuza bw’abafite imigambi mibisha kuri Leta y’u Rwanda n’abarutuye.
Mu byagiye bigaragazwa harimo inama za Gisirikare za FDLR zakorewe inshuro nyinshi ku butaka bwa Tanzania, hakaba n’ubwo zakorwaga hari abayobozi bakuru b’igisirikare cya Tanzania bagira inama za Gisirikare umutwe wa FDLR.
Igihugu cya Tanzania kandi cyakomeje kuvugwaho ibyo gufasha FDLR kubona abaterankunga mu buryo bunyuranye kikanoroshya iyinjizwa mu gisirikare ry’ingabo nshya (recrutement).
Abaturukaga mu Rwanda no mu Karere bifuza kwinjira muri uyu mutwe wa FDLR bahuriraga muri Tanzania bagahabwa amabwiriza ya mbere, ubundi bakajyanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banyuze iy’amazi bakinjirira hafi ya Uvira bagana ibirindiro bya FDLR mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, muri Kivu zombi.
Mu kwezi kwa Kane 2013 Gen. Bigaruka wahoze yungirije Gen Mudacumura ku bugaba bw’Ingabo za FDLR icyo gihe, ni umwe mu bigeze gufatirwa ku butaka bwa Tannzania ari mu bikorwa bya ‘Recrutement’.
Tanzania yemeye koko ko imufite kandi ko imufunze, ariko nta yandi makuru yigeze yongera gutangazwa kuri uyu musirikare.
Tanzania kandi yavuzweho guhuza no kwakira inama z’abanyamuryango ba RNC, undi mutwe urwanya Leta y’u Rwanda, ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.
Byahumiye ku mirari ubwo Umukuru wa Tanzania yasabaga Leta y’u Rwanda gushyikirana n’abayirwanya yo ishinja kuba barasize bakoze Jenoside, ibi byateye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ariko igihe cyarageze aka gatotsi gakurwaho n’aba Perezida bombi.
N’ubwo Tanzania yakomeje guhakana imikoranire n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, icyegeranyo giherutse gutangazwa n’Umuryango w’Abibumbye kibigaragaza neza ko mu bihe binyuranye kandi mu buryo buziguye n’ubutaziguye Tanzania yagiye yakira igakoresha inama kandi igahuza abayobozi ba FDLR n’abayobozi b’imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Faustin Twagiramungu ni umwe mu bashyizwe mu majwi gufashwa na Tanzania guhura na FDLR.
Twagiramungu yishimiye ko LONI yemeje ko akorana na FDLR
Ubwo yabazwaga na BBC icyo avuga ku byatangajwe na LONI, mu bwishongore bwinshi Faustin Twagiramungu yavuze ko atewe ishema no kubona na LONI yaremeje ko akorana na FDLR.
Aha niho yahereye yibutsa ko atari we wenyine ko ahubwo hari n’andi mashyaka yifatanyije nayo, avuga ko itsinda ryose rigizwe na FDLR, UDR, RDI, CNR, na PS Imberakuri.
Twagiramungu Faustin ati: “Gukorana na FDLR nta kibazo mbibonamo, kimwe no kubatera inkunga nta kosa ririmo.” Yongeyeho ko intego yabo ari ugukora ibishoboka byose bakaza gukorera ibikorwa byabo bya politiki imbere mu gihugu.
Igice cya Gatatu cya PS Imberakuri nicyo cyasinye gukorana na FDLR
Ku ruhande rwa PS Imberakuri, n’ubwo Twagiramungu atasobanuye iyo ariyo, Me Ntaganda Bernard uyobora igice cya mbere cya PS Imberakuri yarabihakanye, Madamu Mukabunani uyobora igice cya Kabiri cya PS Imberakuri nawe abyamaganira kure, uwashyize umukono ku mikoranire na FDLR, ni Bakunzibake Alexis, uyobora igice cya gatatu cya PS Imberakuri gikorera hanze y’u Rwanda.
Mu gihe ibya FDLR bitarasobanuka, ku rundi ruhande muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igihe ntarengwa cyo gutangira kuyirwanya ngo irandurwe kirenzeho ukwezi n’igice nta kirakorwa.
Perezida Kabila yavuze ko nta bufasha na buke igihugu cye kigikeneye mu kugaba ibitero kuri FDLR.




Ibitekerezo 0