{Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Sudani y’Epfo (SPLM/Sudan People Liberation Movement), Dr. Anne Itto Leonardo yavuze ko ibihugu byo muri Afurika bikwiye kwigira ku mikorere y’Abanyarwanda bahereye ku buyobozi bw’u Rwanda.}
Dr. Anne Itto Leonardo yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2014, ubwo yasuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka SPLM yavuze ko u Rwanda rwihuta mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikaba bikwiriye kubera ishusho n’ibindi bihugu bya Afurika.
Nk’uko yakomeje abivuga, Sudani y’Epfo yanyuze mu bibazo nk’ibyo u Rwanda rwanyuzemo aho abantu bagera kuri miliyoni ebyiri bamaze kwicwa mu myaka 15 ishize, naho abandi miliyoni eshanu bakaba barahunze igihugu bari hirya no hino ku Isi. Dr. Anne yakomeje avuga ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje cyane aho abana batagira icyaha bicwaga bazira ubusa.
Yagize ati “Mu muco w’Abanyafurika iyo habaga imirwano habagaho ibikorwa byo guhungisha abana n’abagore, abasirikare bakarwana hagati yabo, ariko ntaho abaturage bicaga abaturage bagenzi babo. Biteye agahinda aho abantu baharanira kwibohora bagahembwa kwicwa. Mbonye urwibutso; biragoye kubyumva kuko birababaje cyane, ariko ndatekereza ko abantu bashobora guhindura ikibi kigahinduka icyiza, kandi ndabona niyo nzira twese dushaka.”
Dr. Anne yavuze ko bimwe mu bibazanye mu Rwanda ari ugushimangira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi ndetse no kwigana umuhate w’Abanyarwanda mu kubaka igihugu.
Uru ruzinduko kandi ngo ni umwanya wo kubaza Abanyarwand uko babashije guhagarika ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ndetse no kwihanganisha abarokotse.
Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside bagera ku bihumbi 259 bose bishwe mu 1994.



Ibitekerezo 0