Iri shyaka rimaze imyaka 27, rikomeje ibikorwa byaryo byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko; kuri uyu wa 30 Kanama 2018 abakandida baryo biyamamarije mu turere twa Nyamagabe na Nyanza.
Bageze i Nyamagabe mu Murenge wa Tare ahazwi nko mu Gasarenda, Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yabwiye abaturage baho ko nibamara kubatora bazubakira ku byagezweho ariko by’umwihariko bazita ku buhinzi.
Ati “Ibyiza twabasezeranyije tuzakomeza guharanira ko byongerwamo ingufu ni ibirebana n’iterambere ry’ubuhinzi bw’ibyo beza hano birimo icyayi, ingano n’ibirayi kugira ngo bibashe gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga kandi bibazanire inyungu”.
Mukabalisa yavuze ko bazaharanira ko hatezwa imbere n’indi mirimo idashingiye ku buhinzi hakongerwa amashuri y’imyuga n’ubumenyengiro kandi abayigamo bagasohoka ari abantu bafite ubushobozi.
Yagize ati “Icyo twifuza ni uko uburyo bigamo bwanozwa kurushaho, igice kimwe bakajya bacyiga mu byo mu bitabo ikindi bakacyiga bimenyereza umurimo”.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa PL bakiranye yombi imigabo n’imigambi y’iryo shyaka.
Uwamabjimana François yagize ati “Njyewe nakunze gahunda badufitiye kuko ari nziza, batubwiye ko bazadufasha guteza imbere ubuhinzi tukajya duhabwa imbuto nziza z’indobanure kandi zikazira igihe; batubwiye kandi ko bazakomeza guharanira ko twese Girinka itugeraho tukabona ifumbire n’amata yo kunywa”.
Mu Karere ka Nyanza ahazwi cyane ubworozi bw’inka, Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yabijeje ko nibabatorera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira ko muri icyo gice hongerwa inganda nyinshi zitunganya amata kugira ngo abarozi batere imbere.
Abaturage bo muri Nyamagabe na Nyanza baganiriye na IGIHE bavuga ko bifuza ko abadepite bazatora bazabakorera ubuvugizi bakegerezwa ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, amazi meza n’imihanda kuko hari aho bitaragera.
Mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite azaba kuwa 2 no kuwa 3 Nzeri 2018; PL ifite abakandida 80.















Ibitekerezo 0