{Nyuma yo kwizihiza isabukuru y'imyaka 50 Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika umaze ushinzwe, abayobozi b’igihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari bahuye kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi, i Addis-Abeba, kugira ngo barebe uko hashyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yashegeshwe n’imitwe y’inyeshyamba. Ni ubwa mbere bahuye kuva hasinywa amasezerano areba iki kibazo muri Gashyantare 2013}.
Inkuru yanditswe na Jeune Afrique ivuga ko amezi atatu nyuma y’amasezerano y’i Addis-Abeba agamije kugarura amahoro mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo, abayobozi 11 bo mu Karere bahuriye mu murwa mukuru wa Ethiopia mu nteko rusange ya 50 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika babisabwe na Ban Ki-moon, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
Ni muri urwo rwego Perezida wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila, yahuye na bagenzi be, uwo mu Rwanda Paul Kagame na Yoweri Museveni wa Uganda, bakunze gushyirwa mu majwi ko bafasha umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ibirego ariko u Rwanda na Uganda babihakana byivuye inyuma.
Mbere y’uko abo bakuru b’ibihugu bahura, Ban Ki-moon wiyemeje kugira uruhare muri izi nzira z’amahoro yagize ati "Tugomba kuzagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo muri Gashyantare.’’
Ki-moon yakomeje avuga ko amahoro arambye adashoboka mu Karere niba ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano bidakoreye hamwe, ngo bisohoke muri iyi politiki itava aho iri, ngo bishyireho ingufu zishyigikiye umutekano w’abaturage n’iterambere ry’ubukungu.
Nyuma y’iyi nama yakorewe mu mwiherero, nta cyashyizwe ahagaragara gifatika.
Iyi nama y’aba baperezida ikaba ibayeho mu gihe mu minsi ishize Ban Ki-moon yari mu Karere k’ibiyaga bigari kuganira na bo kuri iki kibazo cy’umutekano muke. Urugendo rwe rukaba rwaribanze i Kinshasa, Goma, Kigali na Entebbe.
Ku itariki ya 20 Gicurasi, nyuma y’amezi menshi y’agahenge, imirwano yarubuye hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23, mu birometero bike uvuye i Goma, biteza ubwoba ko M23 yakongera gufata uyu Mujyi n’ubundi yari yafashe ikaza kuwukurwamo n’igitutu cy’ibihugu by’amahanga.


Ibitekerezo 0